Kamonyi: Umugabo afungiye gukekwaho gusambanya umwana we

Umugabo w’imyaka 42 wo mu Karere ka Kamonyi ari mu maboko y’inzego z’umutekano nyuma yo gukekwaho gusambanya umwana we w’umukobwa w’imyaka icyenda.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Rugwiro, Akagari ka Kidahwe, Umurenge wa Nyamiyaga, tariki ya 26 Nyakanga 2025. Amakuru y’iperereza avuga ko icyaha cyagaragaye ubwo undi mwana w’uyu mugabo yabonaga ibyo se ari gukora agahita abimenyesha abandi bantu bo mu muryango.

CIP Hassan Kamanzi, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, yavuze ko ubwo aya makuru yamenyekanaga, Polisi yahise ifata uyu mugabo, ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mugina.

Yagize ati: “Ku bufatanye n’abaturage n’inzego z’umutekano, hafashwe ukekwaho gusambanya umwana we, ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mugina, mu gihe RIB yatangiye iperereza.”

Yakomeje asaba abaturage gukomeza ubufatanye n’inzego z’umutekano mu kurwanya ibyaha nk’ibi biba bihungabanya uburenganzira bw’abana, abasaba gutangira amakuru ku gihe.

Itegeko riteganya ko umuntu usambanyije umwana utarageza ku myaka 14 ahanishwa igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa. Ibyo bikubiye mu ngingo ya 14 y’itegeko No 059/2023 ryo ku wa 04 Ukuboza 2023, rihindura itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *