Amerika: Sena yarakajwe n’uko nta n’umwe wahaniwe uburangare mu iraswa rya Trump

Sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yanenze bikomeye uburangare bwagaragaye mu iraswa rya Donald Trump ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza, isaba ko mu bihe bizaza hazajya habaho ibihano bikakaye ku bashinzwe umutekano baba bakoze amakosa nk’ayo.

Ibyo byatangajwe ku Cyumweru tariki ya 13 Nyakanga 2025, ubwo Sena yashyiraga ahagaragara raporo y’amasaha 31 yakozwe na Komisiyo ishinzwe umutekano n’ibikorwa bya Guverinoma.

Iyi raporo isesenguye uko byagenze ku itariki ya 13 Nyakanga 2024, ubwo Trump yaraswaga ari mu bikorwa byo kwiyamamaza i Butler muri Pennsylvania.

Abagize iyi Komisiyo banenze cyane imyitwarire ya Secret Service, urwego rushinzwe kurinda abayobozi bakomeye muri Amerika. Bagaragaje ko ku munsi w’iraswa, uru rwego rwananiwe gukusanya no gukoresha neza amakuru yari ahari, ndetse rugatera umugongo icyifuzo cyari cyatanzwe cyo kongera umubare w’abarinda Trump.

Mu magambo akomeye, basobanuye ko bibabaje kubona umuntu w’imyaka 20, ufite imbunda, abasha kumara hafi iminota 45 atavumbuwe hafi y’umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu, bikarangira nta n’umwe uhaniwe ayo makosa.

Bati:

“Mu gihe cy’iminota 45, umuntu w’imyaka 20 yacunze neza urwego rwa mbere mu gihugu rushinzwe umutekano, ariko kugeza n’ubu nta n’umwe wigeze wirukanirwa cyangwa ngo abiryozwe.”

Ku wa 13 Nyakanga 2024, nibwo Thomas Matthew Crooks, w’imyaka 20, yagerageje kwica Trump arasa amasasu menshi, ariko ku bw’amahirwe isasu rimwe rinini ryamunyuze ku gutwi.

Uyu musore yahise araswa arapfa n’inzego z’umutekano zari aho, ariko na zo zishinjwa ko zitigeze zikora ibihagije ngo zibuze iki gitero.

Raporo ya Sena isaba ko mu gihe kiri imbere, hakwiye gushyirwaho uburyo bwo guhana abashinzwe umutekano baburira ku nshingano, kugira ngo hazabe isomo ku makosa nk’ayo yateje ibyago bikomeye igihugu cyari gihanganye nabyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *