Gisagara: Abangavu 145 bamaze guterwa inda, ubuyobozi buhangayikishijwe n’imyitwarire y’urubyiruko

Mu Karere ka Gisagara haravugwa impungenge zikomeye ziterwa n’imyitwarire y’urubyiruko, aho bamwe bagaragara mu biyobyabwenge abandi bagashukwa bakiri bato bagaterwa inda zitateganyijwe.

Imibare yatangajwe n’ubuyobozi bw’aka karere igaragaza ko guhera muri Nyakanga 2024 kugeza muri Gicurasi 2025, abangavu 145 bamaze gutwara inda imburagihe, mu gihe abahungu barenga 185 boherejwe Iwawa ngo bagororwe kubera imyitwarire mibi irimo n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Habineza Jean Paul, Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Gisagara ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu akaba anayobora Yego Centre, yavuze ko bihangayikishijwe n’iyi mibare, bityo hakaba harashyizweho gahunda zihariye zo gufasha urubyiruko by’umwihariko abari mu biruhuko.

Yagize ati:

“Twihaye intego yo kujya dukora ubukangurambaga hirya no hino twibutsa urubyiruko indangagaciro z’umuco nyarwanda n’akamaro ko kwirinda ingeso mbi. Turabasaba kwirinda ubunebwe ahubwo bakiga uko bagera ku iterambere.”

Yakomeje ashimangira ko hari n’ababyeyi batita ku kuganiriza abana babo, ariyo mpamvu bakwiye gufatanya n’inzego z’ubuyobozi mu kubarera neza.

Nsanzumuhire Olivier, umwe mu rubyiruko rwo muri aka karere, yavuze ko kwitwara neza ari byo bizabafasha kubaka ejo hazaza heza.

Ati:

“Kwirinda ibiyobyabwenge n’ubusambanyi bidufasha kugira ubwonko buzima, bigatuma natwe igihe cy’amasomo kigeze tutagorwa. Iyo uramutse winjiye mu kigare cy’ababikoresha, nabo barakwanduza, ariko niwiyemeza kubyirinda ukajya mu mikino, nta ho bakura ngo bakugerereho.”

Musoni Evariste, urubyiruko rwashinze Irerero ry’Umupira w’Amaguru mu bana bo mu Mirenge ya Mamba, Musha na Gikonko, yavuze ko bifuje gukoresha umupira nk’inzira yo gukumira ubuzererezi n’inda zitateganyijwe.

Yagize ati:

“Duhuriza hamwe abana bakiga gukina, bityo bigatuma baba kure y’ibi bishuko. Hari n’abana ibi byafashije gusubira mu ishuri kuko ngo buri wose agomba kuba ari umunyeshuri kugira ngo yemererwe kwitabira.”

Musoni yongeyeho ko bituma abana b’abakobwa batishora mu byatuma baterwa inda, kandi bikabaha n’ubumenyi ku bijyanye n’imyitwarire myiza.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara bwatangaje ko bwashyize imbaraga mu gutegura ibikorwa by’ikiruhuko birimo imikino n’imyidagaduro, inyigisho ku buzima bw’imyororokere n’indangagaciro z’umuco nyarwanda, byose bigamije gufasha urubyiruko gutekereza neza no kwirinda kugwa mu bishuko.

Ibi bikorwa bitegerejweho kugabanya umubare w’abakobwa batwara inda bakiri bato no gukumira urugendo rwo kuganisha urubyiruko mu biyobyabwenge, bityo bakitegura kuba abagenerwabikorwa b’iterambere ry’igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *