Rutsiro: Inkuba yakubise umusaza wari wugamye imvura ahita apfa

Mu Karere ka Rutsiro, haravugwa inkuru ibabaje y’umusaza witwa Hitimana Aloys, w’imyaka 76, witabye Imana nyuma yo gukubitwa n’inkuba ubwo yari wugamye imvura.

Ibi byabereye mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 7 Nyakanga 2025, mu Mudugudu wa Rukingu, Akagari ka Mburamazi, Umurenge wa Murunda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murunda, Mukamana Jeanette, yabwiye IGIHE ko ubwo inkuba yakubita uyu musaza, abaturage bahise bihutira kumutabara ariko bagezeyo basanga byarangiye.

Yagize ati:

“Nibyo koko Hitimana wari ufite imyaka 76 yapfuye nyuma yo gukubitwa n’inkuba mu Kagari ka Mburamazi. Bikimara kuba abaturage bagerageje gutabara ariko ntibyagira icyo bitanga. Iperereza riracyakomeje.”

Mukamana Jeanette yaboneyeho gusaba abaturage kugira ingamba zo kwirinda inkuba, zirimo gushyira imirindankuba ku nzu zabo, cyane cyane ko muri aka gace n’ahandi mu byaro usanga imiturirwa n’amazu menshi atarazishyirwaho.

Ati:

“Turakomeza gushishikariza abaturage gushyira imirindankuba ku nzu zabo kugira ngo birinde ingaruka nk’izi.”

Si ubwa mbere inkuba iteje ibyago muri aka karere. Muri Mata 2025, inkuba yishe Imanizabayo w’imyaka 28, wo mu Murenge wa Mushonyi, ubwo yari mu rugo rwe.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubutabazi bwihuse muri MINEMA, ACP Egide Mugwiza, aherutse gutangariza IGIHE ko inkuba ari ikibazo gikomeye cyane cyane mu bice by’icyaro, aho inyubako nyinshi ziba zitarashyirwaho imirindankuba nk’uko biba mu mijyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *