Ibyishimo, indirimbo z’urukundo n’imitaruro byabaye byose ubwo ibitaramo bizenguruka igihugu bizwi nka MTN Iwacu Muzika Festival byatangiraga ku mugaragaro mu Karere ka Musanze kuri uyu wa 5 Nyakanga 2025.
Ni igitaramo cyatangiye saa cyenda zuzuye z’amanywa, cyasoje saa moya zirenga z’ijoro, ariko n’ubwo cyarangiye, benshi mu bakunzi b’umuziki bari bagishaka gukomeza kubyina no kuririmba indirimbo z’abahanzi bakunze.
Umuhanzi QD, usanzwe akomoka i Musanze, ni we wahawe umwanya wo gufungura iki gitaramo. Mu ndirimbo ze z’urukundo nka Teta, yerekanye ko afite impano n’ijwi ryihariye ryatumye abafana bamwereka urukundo, bamuherekeza mu mirya no mu nkokora.
Nyuma ye, Ariel Wayz ni we wabimburiye abandi bahanzi batumiwe kuririmba muri iki gitaramo. N’ubwo imvura yaje kugwa mu gihe yari ageze ku ndirimbo ye ya mbere, we ntiyacitse intege, ahubwo yakomeje kuririmba abafana nabo bemera kunyagiranwa na we.
Bamwe mu bafana bashatse aho kugama ariko abandi bahisemo kuguma imbere y’urubyiniro bigaragaza urukundo bafitiye umuziki n’abahanzi babo.
Kivumbi King, waririmbye mu mvura idakama, na we yishimiwe cyane. Abafana bari biteguye kumva indirimbo ze, byongeye, nta wagaragaje ubwoba cyangwa ngo ave aho kubera akavura kari kagwa.
Hakurikiyeho Nel Ngabo, wari ubwa mbere yitabiriye ibi bitaramo, ariko ntiyatengushye abafana be. Yaririmbye indirimbo nyinshi zakunzwe cyane, abafana bamusubiriramo amagambo kugeza avuye ku rubyiniro.
Hanyuma Juno Kizigenza, wagaragarijwe impuhwe n’abakunzi be bamubwiye ko akenshi atitabira ibitaramo bikomeye, yaje kubatura indirimbo nka Igitangaza, Shenge, Jaja ndetse na Puta yakoranye na Bull Dogg byatumye igitaramo kirushaho gufata indi ntera.
Bull Dogg, umusaza wa Hip Hop mu Rwanda, ntiyapfaga kuruvaho gutyo kuko yasusurukije abafana, anibuka mugenzi we nyakwigendera Jay Polly, basangiye urugendo muri Tuff Gangz. Yatanze ibyishimo byinshi ku bakunzi b’injyana ya Hip Hop.
Riderman yakurikiyeho, mu buryo bwamaze kuba nk’umuco, akomeza gutaramira abafana be mu ndirimbo zimaze imyaka irenga 15 zikunzwe mu gihugu hose.
Igitaramo cyasojwe na King James, wari ukumbuwe cyane n’abatuye i Musanze. Yaririmbye indirimbo ze z’ibihe byose zatumye benshi basimbuka, babyina kugeza ku munota wa nyuma.
