M23 yasobanuye impamvu ibiganiro na RDC i Doha byapfubye, ishinja Kinshasa kutifuza amahoro

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ryatangaje ko ibiganiro byabereye i Doha muri Qatar hagati yabo na Leta ya RDC byapfubye kubera ko Kinshasa itigeze igaragaza ubushake bwo kugera ku masezerano yo guhagarika intambara, ahubwo ikabifata nk’inama isanzwe yo kungurana ibitekerezo.

Ibi byatangajwe ku wa Kane tariki ya 3 Nyakanga 2025 mu kiganiro n’abanyamakuru cyayobowe n’umuyobozi w’itsinda rya AFC/M23 ryajyaga mu biganiro i Doha, Benjamin Mbonimpa.

Mbonimpa yavuze ko igihe cyose bageraga i Doha bari bafite icyizere ko baza gusinya amasezerano yo guhagarika imirwano, ariko ngo byarangiraga Guverinoma ya RDC ibirenze amaso.

Ati:

“Kinshasa yihitiyemo umwanzi, imwita u Rwanda. Nyamara ibikorwa hagati y’u Rwanda na RDC ni ibya Leta. Ikibazo cyacu ni icy’Abanye-Congo. Tuvugana na Guverinoma ya Congo kuko ibiganiro ni byo byonyine byazana amahoro ariko abayobozi ba Leta ntibabyumva.”

Yakomeje ashinja Kinshasa kuba mu gihe ibiganiro byabaga birimo gukorwa, yarakoreshaga andi mayeri yo gutegura ibitero ku duce twigaruriwe na M23.

Ati:

“I Kisangani hari abacanshuro bo muri Colombia n’abandi bo muri Amerika bari gutegura ibitero. Hari n’abayobozi ba Wazalendo, Mai-Mai n’indi mitwe bahawe drones n’intwaro ziremereye bashyigikiwe na Leta ya Congo kugira ngo basubirane utwo duce.”

Mbonimpa yavuze ko mu gihe cyose M23 yajyaga mu biganiro i Doha, bajyaga bafite ibaruwa ibahesha ububasha (mandat) berekana ku muhuza, agaragaza ko boherejwe n’ubuyobozi bwa AFC/M23. Ariko ngo abo ku ruhande rwa RDC, ntacyo bajyaga berekana.

Ati:

“Ntitwumvaga ukuntu twaganira n’abantu badafite ibaruwa ibohereza. Twe iyo twazaga twagaragazaga ibaruwa y’utwohereje ariko bo bazaga nk’abantu baje kuvugira Guverinoma ariko nta cyangombwa bafite. Bazaga nk’abantu baje kungurana ibitekerezo.”

Uyu muyobozi yavuze ko icya mbere cyari ku murongo w’ibyigwa mu biganiro ari ugushyira umukono ku masezerano yo guhagarika intambara kugira ngo hatangwe icyizere n’umusingi w’ibiganiro birambye. Gusa ngo RDC yarabyangiye.

Yagize ati:

“Twasabye ko dukora amasezerano yo guhagarika intambara, Guverinoma ya Congo irabyanga. Ibyo bigaragaza ko idashaka amahoro.”

M23 yavuze ko guverinoma ya Kinshasa mu bihe byinshi ivuga mu bitangazamakuru ko M23 ari yo yanze amahoro, nyamara kuva mu 2022 M23 yatanze agahenge inshuro eshanu ku bwende bwayo bwite, mu gihe Leta ya RDC itigeze na rimwe ifata icyemezo nk’icyo.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje guhura n’ibibazo by’umutekano muke cyane cyane mu burasirazuba bw’iki gihugu, aho imitwe myinshi yitwaje intwaro irimo M23, Mai-Mai, FDLR n’indi ikorera. Nubwo hashize igihe habaho ibiganiro bitandukanye, ntibiratanga umusaruro wo guhosha burundu imirwano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *