Polisi y’u Rwanda mu rugendo rwo kwiyubaka binyuze mu mahugurwa mu myaka 25 ishize

Mu gihe Polisi y’u Rwanda yizihiza imyaka 25 imaze ishinzwe (2000–2025), igaragaza intambwe ikomeye yateye mu kwiyubaka, cyane cyane mu bijyanye no kongerera abapolisi ubumenyi, ubushobozi n’ubunyamwuga. Ibi byakozwe binyuze mu mahugurwa atandukanye, imyitozo yihariye ndetse no gushyiraho ibigo bishya by’amahugurwa bihuje n’icyerekezo cyayo cyo gutanga serivisi inoze ku baturage.

Nk’uko bitangazwa na Assistant Commissioner of Police (ACP) Barthelemy Rugwizangoga, uyobora ishami rishinzwe amahugurwa, avuga ko mu ntangiriro Polisi y’u Rwanda yatangiranye ishuri rimwe gusa, irya Gishari, ritangirwagamo amahugurwa y’ibanze ku bapolisi bashya. Ariko uko imyaka yagiye ishira, hagiye hongerwa amashami y’amahugurwa, amasomo yihariye, ndetse n’ubufatanye n’ibindi bihugu.

Yagize ati:

“Mu ntangiriro, Polisi y’u Rwanda yahuguraga abinjira mu kazi gusa. Ariko uko ibibazo by’umutekano bigenda bihinduka, twagiye twagura amahugurwa hagamijwe gutegura abapolisi bashoboye guhangana n’ibikenewe mu gihe tugezemo.”

Ubu, Polisi itanga amahugurwa menshi arimo ayo gutegura ba ofisiye bato, ayo kwitegura kujya mu butumwa bw’amahoro, ayihariye ku mutwe wihariye n’igikomando, ay’umutekano wo mu mazi n’ikirere, kurwanya iterabwoba, kuzimya inkongi, gutwara ibinyabiziga bya Polisi, n’andi menshi ajyanye n’ikoranabuhanga rihambaye.

Mu myaka ya mbere, amahugurwa yose yatangirwaga mu Kigo cya Gishari (PTS), giherereye mu Karere ka Rwamagana. Ubu, Polisi y’u Rwanda ifite ibigo bitatu binini:

  • Police Training School – PTS Gishari
  • National Police College – NPC Musanze
  • Counter Terrorism Training Centre – CTTC Mayange (Bugesera)

NPC i Musanze itanga amasomo ku rwego rwa kaminuza, arimo amategeko, ikoranabuhanga, indimi n’imiyoborere. Hatangirwa kandi icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters) mu mahoro n’ubwumvikane.

NPC yahawe ibyumba by’amasomo bigezweho bizwi nka Smart Classes bifite interineti, mudasobwa zigezweho, icyumba cy’ubushakashatsi, icy’ibarurishamibare, icy’imyitozo yo kuri mudasobwa, n’ahandi hifashishwa mu kurushaho kwimakaza amasomo y’ikoranabuhanga.

CTTC i Mayange nayo itanga amahugurwa yihariye ajyanye no kurwanya iterabwoba n’ibikorwa by’ubutabazi byihuse.

Mu ntangiriro, abapolisi bigiraga munsi y’ibiti cyangwa mu mashuri y’amabati adafite sima. Ubu amashuri yubatse mu buryo bugezweho, buri cyiciro cy’amahugurwa gifite inyubako zabugenewe, ibikoresho bigezweho nk’ibibaho by’ikoranabuhanga, mudasobwa, n’ibindi.

Ibibuga by’imyitozo nabyo byiyongereye: Gishari ifite ibibuga bitatu by’imyitozo, ibibuga bya siporo (umupira w’amaguru, volleyball, basketball), n’aho kurasira hatatu. Hari n’icyumba cy’imyitozo ngororamubiri.

Aho barangiraga amahugurwa bararana, barira, ndetse bategurira ibyo kurya, haravuguruwe. Ubu bafite amacumbi meza, ibikoresho by’isuku n’ibiryamirwa. Mu gihe abanyeshuri bigeze kurira bicaye ku biti cyangwa bahagaze, ubu bafite aho kurira hafite ameza, intebe, amatara, n’isuku ihagije. Amasahane n’amadishi meza byasimbuye ibyo bakoreshaga mbere.

Mbere, bamwe mu masomo yifashishwaga abarimu bo mu Ngabo z’igihugu (RDF) n’abanyamahanga. Ubu Polisi ifite abarimu bahagije kandi b’inzobere, hakiyongeraho gahunda zihamye zo gukomeza kubongerera ubumenyi.

Hano mu Rwanda, amasomo menshi atangwa hifashishijwe ikoranabuhanga, abiga bashobora no gukurikirana amasomo bifashishije mudasobwa na telefoni. Byongeye, ishami ryigisha ikoranabuhanga ryatangiye gutanga impamyabumenyi y’imyaka ine (Bachelor) kandi bamwe mu barirangije bamaze gushyirwa mu kazi.

Kera, abitabiraga amahugurwa bazanaga imyenda ya siporo, ibiryamirwa, n’ibikoresho by’isuku. Ubu bahabwa byose birimo imyenda, inkweto, ibikoresho by’isuku, ibiryamirwa n’imyenda yihariye yo guhosha imyigaragambyo.

Mu myaka ya mbere, abagore bari bake mu banyeshuri binjiraga mu gipolisi. Ubu abagore n’abagabo batanga ibizamini banganya amahirwe yo kwinjira, bikagaragaza intambwe mu kugabanya ubusumbane.

ACP Rugwizangoga ati:

“Uyu munsi, abakobwa n’abahungu bari ku rugero rumwe mu kwinjira mu mahugurwa. Ibyo bigaragaza ko abakobwa nabo bashoboye, nk’abahungu.”

Polisi y’u Rwanda ntiguma imbere mu gihugu gusa. Yakira kandi yohereza abapolisi mu mahugurwa hanze y’u Rwanda nko muri Singapore, Turukiya, Misiri n’ahandi. Ikakira kandi abapolisi bo mu bihugu nka Kenya, Somaliya, Malawi, Lesotho, Sudani y’Epfo, Namibiya n’ahandi baza kwigira mu Rwanda.

Polisi y’u Rwanda ifite intego yo gukomeza gutanga amasomo yisumbuye ajyanye n’amategeko, ikoranabuhanga, indimi, no gukemura amakimbirane. Izakomeza no kuvugurura ibikorwaremezo, kongera ikoranabuhanga, guteza imbere abarimu, no guhugura abapolisi b’ahazaza bafite ubushobozi bujyanye n’igihe.

ACP Rugwizangoga asoza agira ati:

“Amahugurwa ni umutima w’iterambere rya Polisi. Duhora duhindura amasomo kugira ngo agendane n’imiterere y’ibyaha n’imbogamizi Polisi ihura nazo buri munsi. Uruhare rwacu ni ukongerera abapolisi ubushobozi no kurushaho gukora kinyamwuga.”

Isabukuru y’imyaka 25 y’ishami ry’amahugurwa ya Polisi y’u Rwanda ni umwanya wo kwishimira aho yavuye n’aho igeze, ariko kandi ni n’ikiraro kigana ku hazaza h’umutekano uhamye, ukomeje gushingira ku bumenyi, ikoranabuhanga n’indangagaciro z’ubunyamwuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *