Hagiye gutoranywa abana bazaserukira u Rwanda mu Mikino Olempike y’Urubyiruko ya 2026

Abana basaga 870 batarengeje imyaka 16, benshi muri bo baturuka mu mushinga wa Isonga-AFD, bagiye gutoranywamo abazahagararira u Rwanda mu Mikino Olempike y’Urubyiruko (Youth Olympic Games 2026), izabera i Dakar muri Sénégal guhera tariki ya 31 Ukwakira kugeza ku ya 13 Ugushyingo 2026.

Iki gikorwa kizatangira ku wa Gatatu, tariki ya 26 Kamena 2025, mu Karere ka Nyanza, aho hazabera amarushanwa ahuza abana b’abakobwa 435 n’abahungu 435 bazahatana mu mikino irimo: Basketball, Umupira w’amaguru, Volleyball, Gusiganwa ku magare, Gusiganwa ku maguru, Taekwondo ndetse na Handball.

Ihuriro ry’aya marushanwa rigamije gutoranya impano ziri mu rubyiruko, zizategurirwa kuzaserukira u Rwanda muri iriya mikino mpuzamahanga, biteganyijwe ko izitabirwa n’urubyiruko ruhagarariye ibihugu bitandukanye ku isi.

Gutoranya abana bazaserukira igihugu bizakorwa n’abatoza babigize umwuga, bafite ubunararibonye mu mikino iri muri gahunda, hagendewe ku bushobozi, impano, imyitwarire n’ubushake bw’abahatana.

Amarushanwa y’amajonjora azaba hagati ya tariki ya 26 na 27 Kamena, mu gihe imikino ya nyuma izakinwa ku wa Gatandatu tariki ya 28 Kamena 2025.

Ahazabera imikino ni mu bigo bitandukanye birimo Igihozo St. Peter, Christ Roi Nyanza, Mater Dei ndetse na Stade y’Akarere ka Nyanza, aho hazifashishwa ibibuga n’ibikoresho bijyanye n’imyitozo itandukanye izakorwa muri iki gikorwa.

U Rwanda rwiteze ko uyu mushinga uzatanga umusaruro mu kuzamura urubyiruko rufite impano, no kurwubakira ubushobozi bwo guhatanira imyanya myiza mu mikino mpuzamahanga, by’umwihariko mu mikino Olempike ya mbere y’urubyiruko izabera ku mugabane wa Afurika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *