Joseph Kabila yakomereje gahunda y’ibiganiro i Bukavu, akomeza umushinga w’amahoro mu burasirazuba bwa RDC

Joseph Kabila Kabange, wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yakomereje gahunda y’ibiganiro by’amahoro mu mujyi wa Bukavu, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma y’igihe yari amaze mu karere ka Goma aganira n’abaturage n’inzego zitandukanye.

Kabila, wavuye mu buhungiro mu Gicurasi 2025, nyuma y’imyaka ibiri ari hanze ya RDC kuva mu mpera za 2023, yakiriwe mu mujyi wa Goma n’abayobozi b’ihuriro AFC/M23, mu rugendo rwari rutunguranye rwatangije icyiciro gishya cy’ibiganiro hagati ye n’Abanye-Congo.

Ibiganiro bya Kabila bigamije gushaka ibisubizo birambye ku bibazo by’umutekano muke bimaze imyaka n’imyaka mu burasirazuba bwa RDC. Mu gihe yari i Goma, Kabila yahuye n’abanyamadini, sosiyete sivile, urubyiruko, abanyapolitiki ndetse n’abashinzwe umutekano, yumva ibitekerezo byabo ku cyerekezo cy’igihugu.

Yatangaje ko gahunda ye ishingiye ku nkingi 12 z’ingenzi zashobora kuzahura RDC, zirimo:

  • Guhuza Abanye-Congo bava mu moko n’ibyiciro byose,
  • Guhagarika intambara no gushyiraho uburyo buhamye bwo kubungabunga umutekano,
  • Kunoza umubano hagati ya RDC n’abaturanyi bayo,
  • Gusesa imitwe yitwaje intwaro,
  • Kwirinda ivangura, ubugambanyi n’ubutegetsi bw’igitugu.

Mu rugendo rwe i Bukavu, Kabila ategerejwe mu biganiro n’abanyamuryango b’imitwe ya politiki itandukanye, abayobozi b’amadini, abahagarariye abacuruzi n’urubyiruko. Ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyepfo bwatangaje ko ibi biganiro bishobora kuba intambwe ikomeye mu rugendo rwo gusubiza amahoro agace kashenguwe n’intambara z’urudaca.

Ku rundi ruhande, Leta ya Perezida Félix Tshisekedi ikomeje kunenga ibikorerwa na Kabila, ivuga ko ibikorwa bye “bigamije gukurura intambara no guca intege ubuyobozi buriho”. Mu itangazo riherutse gusohorwa n’Ubushinjacyaha Bukuru bwa RDC, Kabila ashinjwa ibyaha birimo:

  • Ubugambanyi bushobora guteza intambara,
  • Kuba mu mutwe w’ingabo utemewe n’amategeko,
  • Ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu.

Kugeza ubu, Kabila ntiyigeze atangaza aho ahagaze kuri ibyo birego, ahubwo akomeza kugaragaza ko gahunda ye igamije gusubiza RDC icyizere, amahoro n’ubumwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *