Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Jenerali Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko umutwe wa Wazalendo ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ari uw’abagizi ba nabi bagomba kuraswaho, aho bazabonwa hose.
Ibi Jenerali Muhoozi yabivuze mu butumwa yanyujije kuri X (Twitter) mu ijoro ryo ku wa 22 Kamena 2025, nyuma y’uruzinduko yagiriye i Kinshasa, aho yahuye n’abayobozi bakuru mu rwego rwo kongera ubufatanye bw’ibihugu byombi mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro, binyuze mu gikorwa cya gisirikare cyiswe Operation Shujaa.
Yagize ati:
“Wazalendo ni umutwe w’abagizi ba nabi bidasubirwaho! Nizera ko ingabo zihuriweho za UPDF (Ingabo za Uganda) na FARDC (Ingabo za Congo) tuzabagabaho ibitero aho bazagaragara hose. Keretse ni bamenya ubwenge bakarambika intwaro.”
Jenerali Muhoozi yavuze ko hari abaturage baguye mu bikorwa bya Wazalendo mu bice Uganda idakoramo, bikaba byarabaye intandaro y’iri jambo rikakaye.
Ati:
“Wazalendo bishe abaturage bacu mu bice bitari mu nshingano zacu z’uburinzi. Ntabwo tuzategereza kubanza kubafata. Nibakomeza kwica, bazishyura.”
Wazalendo ni umutwe wa gisivile wiganjemo abahoze ari abasirikare, bashyigikiwe na Leta ya RDC mu bikorwa byo kurwanya M23. Leta ya RDC ikunze kuvuga ko Wazalendo ari Inkeragutabara zikunda igihugu, zifatanya n’ingabo za Leta mu bikorwa byo kurinda ubusugire bw’igihugu, cyane cyane mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Ariko ku ruhande rwa Uganda, bivugwa ko ibikorwa bya Wazalendo byagiye byibasira abaturage bo ku nkiko z’ibihugu byombi, bituma ubuyobozi bwa Uganda bwiyemeza kudaceceka imbere y’ubu bwicanyi bushinjwa uwo mutwe.
Uganda n’u Rwanda ni bimwe mu bihugu byagize uruhare rugaragara mu bikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa RDC, aho ingabo za Uganda zigikomeje ibikorwa muri RDC ku bufatanye na FARDC.
Iki gikorwa kizwi nka Operation Shujaa, cyatangijwe mu Ugushyingo 2021, kigamije guca burundu ibyihebe n’imitwe ikora iterabwoba, irimo ADF.
