Yibwiraga ko agiye gucura, asanga afite kanseri yo mu bwonko

Jane Roberts, umugore w’imyaka 46 utuye i Liverpool mu Bwongereza, yahishuye inkuru ikomeye y’ubuzima bwe nyuma yo kumenya ko ibimenyetso yatekerezaga ko ari ibisanzwe bijyana no gucura (périménopause), byari kanseri yo mu bwonko itabasha kubagwa.

Uyu mubyeyi w’umwana umwe avuga ko yatangiye kugira ibibazo byo kwibagirwa no kutumva neza, ibintu yaketse ko bifitanye isano n’imihindagurikire y’umubiri isanzwe igaragara mu bagore bari hagati y’imyaka 40 na 50, igihe baba bari mu rugendo rwo gucura.

Yagize ati: “Natekerezaga ko ari ibintu byoroheje bijyanye n’imihindagurikire y’umubiri. Iyo ntaza kujya kwa muganga, sinari kumenya ko ari kanseri.”

Nyuma yo kuganira n’umuganga, Jane yabwiwe ko ibimenyetso afite bishobora kuba bifitanye isano n’indwara y’ubwonko izwi nka dementia. Ibyo byatumye yoherezwa gukora isuzuma rya CT Scan ryagaragaje ko afite kanseri yo mu bwonko yo mu bwoko bwa glioma, iri mu bwonko bwo hagati (central brain), aho abaganga batangaje ko kuyibaga bidashoboka.

Jane Roberts yoherejwe muri Cleveland Clinic, imwe mu bitaro bikomeye byo muri Amerika, kugira ngo harebwe niba hari icyakorwa. Icyakora, n’aho bemeje ko na bo nta buryo bwo kuyibaga bafite.

Ati: “Kugeza ubu ntegereje ibisubizo bya MRI bizagena uko indwara ihagaze ndetse n’ingamba z’ubuvuzi zatuma ibimenyetso byayo bigabanuka.”

Ubu Jane ari gukoresha imbuga nkoranyambaga nka TikTok na Instagram aho asangiza abamukurikira ubuhamya bwe, anakangurira abandi bantu kudasuzugura ibimenyetso by’ubuzima, kabone n’iyo bisa n’ibisanzwe.

“Ni ngombwa ko abantu bajya kwa muganga igihe cyose bumvise ibintu bitameze neza. Hari ubwo twibwira ko ari ibisanzwe ariko bikaba ibindi bitandukanye.”

Ubushakashatsi bugaragaza ko ibibyimba byo mu bwonko byo mu bwoko bwa glioma bigize 30% by’ibibyimba byose bifata ubwonko, kandi 80% byabyo bivamo kanseri. Nubwo bifata abantu benshi bari hagati y’imyaka 45 na 70, abahanga mu buvuzi bavuga ko na muntu uwo ari we wese ashobora kubirwara.

Ubu butumwa bwa Jane ni isomo rikomeye, cyane cyane ku bagore bari mu kigero cy’imyaka y’imihindagurikire y’umubiri, aho ibimenyetso byo gucura bishobora guhishura indwara zikomeye zirimo n’izitavurwa neza igihe zitavumbuwe kare.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *