Inzoga nyinshi n’ibiyobyabwenge bikomeje kuba intandaro y’indwara zo mu mutwe – RBC

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubuzima (RBC) rugaragaza ko ikoreshwa ry’inzoga nyinshi ndetse n’ibindi biyobyabwenge rikomeje kuba nyirabayazana w’indwara nyinshi zo mu mutwe n’izindi ndwara zifata ibice by’ingenzi by’umubiri w’umuntu.

Dr Gishoma Darius, Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe Ubuzima bwo mu Mutwe muri RBC, avuga ko ukoresha ibisindisha cyangwa ibiyobyabwenge aba ashyira ubuzima bwe mu kaga, kuko iyo bigeze mu mubiri bigira ingaruka ku bwonko, ku mutima no ku mwijima.

Yagize ati: “Iyo umuntu anywa ibisindisha cyangwa ibiyobyabwenge bigira ingaruka ku mitekerereze ye kandi bigateza izindi ngaruka ku mubiri wose. By’umwihariko ku ngingo eshatu: ku bwonko, umwijima no ku mutima.”

Dr Gishoma asobanura ko ibi binyabutabire bihindura imikorere y’ubwonko, bikagira uruhare mu guhungabanya amarangamutima, imitekerereze n’imyitwarire y’umuntu. Ati: “Uwafashe ibisindisha ashobora guhita ahinduka: uwavugaga neza akajya adidimanga, uwagendaga neza agatotomoka. Ibi ni ibimenyetso by’uko ubwonko bwahungabanye.”

Yongeyeho ko ubushakashatsi bwerekanye ko ubwonko bukura kugeza ku myaka 25, ku buryo iyo umuntu atangiye kunywa inzoga akiri muto—by’umwihariko munsi y’imyaka 20—bituma ubwonko budakura uko byari bikwiye.

Ku bijyanye n’ingaruka ku mwijima, Dr Gishoma yavuze ko inzoga nyinshi ziwangiza bikomeye. “Umwijima niwo ushinzwe gusukura ibyinjiye mu mubiri. Iyo umuntu amaze igihe anywa inzoga, umwijima urangirika bikaba byamuviramo indwara zitandukanye zirimo urushwima, kubyimba inda ndetse no kurwara kanseri.”

Ku mutima ho, ibisindisha biramutse bifashwe igihe kirekire bishobora gutera indwara z’umuvuduko w’amaraso ndetse bigatuma umutima ubura imbaraga. “Hari abahura n’ibibazo by’uko umutima umera nk’ubyimbye. Ibi bituma ubudahangarwa bw’umubiri bugabanuka cyane,” nk’uko yakomeje abisobanura.

Dr Gishoma anavuga ko ibi byose akenshi bitangira umuntu akiri muto. “Ibyinshi bitangirira hagati y’imyaka 10 na 25, hari ubwo umuntu abikora rimwe kubera ibihe arimo, igitutu cy’ikigare, cyangwa ibibazo mu muryango, bikarenga bikaba akamenyero.”

Yibutsa ko ibiyobyabwenge bibeshya ubwonko bigatuma umuntu yumva ameze neza by’akanya gato, nyamara bikangiza imitekerereze ku rwego rwo hejuru. “Ubwonko buribeshya, bugatekereza ko ibyo ari byo byishimo kurusha ibindi. Niho hakomoka kwishora muri byo buhorobuhoro.”

RBC ivuga ko abantu 3,129 bagaragaye bafite ibibazo bikomeye byatewe no gukoresha inzoga n’ibiyobyabwenge mu mwaka ushize wa 2024, kandi ko bashobora gukira iyo bafashijwe hakiri kare.

Tariki 26 Kamena ni Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ibisindisha. Uyu munsi uributsa ko ibiyobyabwenge atari ibisubizo ku bibazo umuntu aba afite, ahubwo ari imizi y’ibibazo byinshi, cyane cyane ibifata ubuzima bwo mu mutwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *