Mu bihugu by’i Burayi haratutumba urunturuntu, abaturage baraburirwa

Hadja Lahbib, Komiseri mu muryango w’ubumwe bw’u Burayi “EU” ushinzwe Imyiteguro y’ibihe bidasanzwe, yatangaje ko ibihugu by’u Burayi bifite ibyago bikomeye byatewe n’intambara y’u Burusiya na Ukraine, ashimangira ko mu gihe intambara yagera mu bindi bihugu, abaturage bakwiriye kwitegura, bakabika ibintu by’ingenzi byabamaza amasaha 72.

Ati: “Turi gusaba ibihugu binyamuryango: amasaha 72 yo kubika ibikenewe byose niyo ahagije.”

Muri video uyu muyobozi yerekanye igaragaza ibyo abaturage bashobora kubika, harimo ibiribwa, ibinyobwa byiganjemo amazi, imiti, amafaranga afatika, ibyangombwa, icyuma n’ibindi bitandukanye.

Uyu muyobozi yavuze ko iki cyemezo kitagamije gutera abantu ubwoba.

Yagize ati: “Turashaka ko abantu bitegura, ntibagire ubwoba. Kwitegura ntabwo ari ugutera ubwoba, ni ikintu cy’ingenzi bijyanye n’ibihe bidasanzwe turimo.”

Ibihugu birimo u Budage bimaze iminsi byarashyizeho uburyo bwo kuburira abaturage hifashishijwe ikoranabuhanga, ku buryo bashobora kumenya ko hagiye kuba ikintu kidasanzwe nk’intambara maze bagateganya uburyo babika ibyo bakeneye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *