Mu birori bikomeye bya Festival de Cannes ku nshuro ya 78, byatangiye ku wa 13 Gicurasi 2025 mu Bufaransa, umukinnyi w’icyamamare muri sinema Denzel Washington yagaragaye mu gikorwa cyatumye afatwa amafoto menshi yavugishije itangazamakuru n’abari aho. Intonganya yagiranye n’umwe mu bafotozi zatangaje benshi.
Uyu mukinnyi w’imyaka 70 yagaragaye ku itapi itukura ku wa Mbere, tariki ya 19 Gicurasi, mu rwego rwo kwamamaza filime nshya yise “Highest 2 Lowest”, yiganjemo ibyamamare nka A$AP Rocky. Nyuma yo kwiyereka imbere y’itangazamakuru, ibintu byatangiye guhindura isura ubwo Denzel yatakarizaga icyizere umwe mu bafotozi wagize imyitwarire yamusharirije.
Amafoto yafashwe agaragaza Denzel asa nk’uri gutongana n’uwo mufotozi, bikaba byakurikiye uko yamufashe ku kaboko mu buryo butunguranye. Uyu mufotozi we, wari usa n’uwishimye, yagerageje gusetsa Denzel, ariko ntibyafata. Washington yahise amubwira mu magambo yumvikanamo uburakari ati: “Rekera, rekera, bireke,” anikuramo ikiganza cye yari yafashweho, aragenda.
Ibi byabaye nyuma gato y’uko Denzel aganiriye na mugenzi we A$AP Rocky, mbere y’uko Spike Lee – umuyobozi mukuru wa filime Highest 2 Lowest yegera A$AP Rocky amuganiriza. Icyo gihe Denzel yahise yerekeza amaso ku mufotozi wari hafi aho, ari nabwo ibyo bibazo byaturitse.
Nyuma y’ako gahinda k’agace gato, Denzel yagaragaye yinjiye mu nyubako yerekanirwamo iyo filime afite akanyamuneza, agaragaza ko atashatse gutindana ku nkeke yatewe n’uriya mufotozi. Yafatanyije n’abandi bahanzi nka Spike Lee na A$AP Rocky kwakirwa n’amashyi menshi, bagaragarizwa icyubahiro n’abakunzi ba sinema bari bitabiriye icyo gikorwa.
