Mu gihe Umuryango w’Abibumbye (Loni) uri mu rugendo rw’amavugurura agamije kugabanya ibiciro bikabije by’imikorere, Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo gutanga kandidatire y’igihugu nk’igisubizo cy’akarusho cyo kwakira amashami atandukanye ya Loni ashobora kwimurwa.
Mu ibaruwa Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yandikiye Umunyamabanga Mukuru wa Loni António Guterres ku wa 15 Gicurasi 2025, u Rwanda rweretse ubushake n’ubushobozi rufite mu kwakira porogaramu, ibigo n’inzego z’uyu muryango bikomeje gushakirwa ahandi hashobora gukorerwa ku giciro gito ariko kigatanga umusaruro.
Guverinoma ivuga ko Umujyi wa Kigali ufite ibisabwa byose kugira ngo amashami ya Loni akorere neza, birimo umutekano usesuye, uburyo bworoshye bwo kugera ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga, politiki zihamye zidasubira inyuma, ndetse n’inzego z’imiyoborere zifite ireme.
Mu nyandiko yagejejwe kuri Loni, Minisitiri w’Intebe yavuze ko:
“U Rwanda ni igihugu gifite politiki idahindagurika, gifite umutekano n’imiyoborere isobanutse. Ibyo byose bituma abakozi n’imishinga mpuzamahanga bibona uburumbuke n’ituze bikenewe.”
Yongeyeho ko Guverinoma yiteguye gutanga ibiro no gutanga ibikoresho by’ibanze ku mashami ya Loni, ndetse yiteguye no gutanga ibisabwa byose bijyanye n’imisoro n’ubudahangarwa ku bakozi ba Loni nk’uko bikubiye mu masezerano mpuzamahanga.
Iyi gahunda yo kwimura amashami ya Loni si iy’u Rwanda yonyine. Ni igice cy’amavugurura arimo gukorwa na Loni agendanye no kugabanya ibiciro mu biro bikuru biherereye i New York na Genève. Ni ingamba zifitanye isano n’ubukungu bw’isi buri mu gihirahiro, aho ibigo byinshi birimo guhindura imiterere y’imirimo, ndetse bamwe mu bakozi ba Loni batangiye no kwirukanwa.
Urugero ni nk’Ishami ryayo rishinzwe Ubuzima (OMS) hamwe na UNHCR, aho hitezwe kugabanywa kw’abakozi barenga ibihumbi bitandatu mu gihe kiri imbere.
Mu gushyigikira iyo gahunda, u Rwanda rwasabye ko hashyirwaho itsinda rya tekiniki rya Loni riza gusura igihugu, rikareba aho amashami ashobora gukorera no gusuzuma ibikenewe byose mu gutangiza ibikorwa.
Ibi birerekana ko u Rwanda rutakiri igihugu kibisikana ku mateka mabi gusa, ahubwo rugenda rwimakaza icyizere nk’igicumbi cy’ibiganiro, imiyoborere n’iterambere rirambye. Kwakira amashami ya Loni bishobora gusiga igihugu inyungu nyinshi zirimo kwagura isura yacyo ku rwego mpuzamahanga, kongera amahirwe y’akazi, kuzamura urwego rw’ikoranabuhanga n’ubushobozi bw’abakozi b’abanyarwanda.
Ni intambwe kandi ijyanye n’icyerekezo cy’igihugu cyihaye Vision 2050 kigaragaza u Rwanda nk’igihugu gifite ubukungu bushingiye ku bumenyi, serivisi n’imiyoborere inoze.
