FC Barcelone yagaragaje ubudahangarwa bwo ku rwego rwo hejuru itsinda Real Madrid ibitego 4-3 mu mukino w’umunsi wa 35 wa La Liga, ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona y’u Burayi rwitabirwa cyane.
Ni umukino wari utegerejwe na benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru ku Isi, waranzwe n’ishyaka ridasanzwe no guhindagurika kw’ibitego byabaye byinshi mu gice cya mbere.
Real Madrid ni yo yabanje kwinjira mu mukino neza, Kylian Mbappé ayitsindira igitego cya mbere ku munota wa 5 kuri penaliti, mbere yo kongera gukubita inshundura ku munota wa 15, bituma ikipe ye iyobora umukino ku bitego 2-1.
Nyuma y’iminota mike, FC Barcelone yahise isubiza ibintu ku murongo binyuze ku gitego cy’umutwe cyatsinzwe na Eric Garcia ku mupira wari uturutse muri koruneri ya Ferran Torres. Iki gitego cyahinduye isura y’umukino, bituma Barcelone itangira guzengereza Real Madrid cyane.
Lamine Yamal, umukinnyi ukiri muto ukomeje kwigaragaza nki mpano ya ejo hazaza ha Barça, yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 32. Hashize iminota ibiri gusa, Raphinha yongereye ikinyuranyo atsinda igitego cya gatatu ku mupira mwiza yawatanzwe na Pedri.
Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, Raphinha yatsinze igitego cya kane cya FC Barcelone nyuma y’ikosa rikomeye ryakozwe na Lucas Vázquez mu rubuga rw’amahina, atakaza umupira.
Mu gice cya kabiri, impinduka z’abatoza zagerageje guhindura ibintu. Carlo Ancelotti yazanye Luka Modrić na Brahim Díaz, mu gihe Hansi Flick wa Barça yazanye Christensen na Alejandro Balde. Real Madrid yaje kugabanya ikinyuranyo ku gitego cya gatatu cyatsinzwe na Mbappé ku munota wa 70, ariko nticyari gihagije ngo kibarokore gutsindwa.
Uyu ni umukino wa kane wikurikiranya FC Barcelone itsinda muri La Liga, ikaba ikomeje kuyobora shampiyona n’amanota 82, irusha Real Madrid amanota arindwi, hasigaye imikino itatu gusa ngo umwaka w’imikino urangire.
Barça iri gushimangira icyizere cyo kwegukana igikombe cya shampiyona, mu gihe Real Madrid isabwa kwitwara neza mu mikino isigaye kugira ngo itangwe icyubahiro nk’ikipe ihanganye kugeza ku munota wa nyuma.
