Umugaba mukuru wingabo zirwanira kubutaka Maj Gen Vincent Nyakarundi yasuye APR FC

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yasuye Ikipe ya APR FC mu myitozo yitegura umukino w’umunsi wa karindwi wa Shampiyona [Rwanda Premier League], izakiramo Rayon Sports.

Mu butumwa yahaye abakinnyi, Maj Gen Nyakarundi, yagize ati “Muzatange ibishoboka kuri uriya mukino. Turabizi ko mufite ubushobozi kandi ubuyobozi bubari inyuma nkuko bisanzwe. Twizeye ko muzitwara neza.”

Umukino uhuza APR FC na Rayon Sports, uzwi ku izina rya Derby y’Imisozi 1000 , uzabera muri Stade Amahoro, ku wa Gatandatu tariki 8 Ugushyingo 2025.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *