Perezida Kagame yakiriye abarimo abajyanama ba Trump mu bijyanye n’imyemerere

Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye Paula White-Cain, Umujyanama mu Biro by’Umukuru w’Igihugu wa Amerika ukora mu Ishami rishinzwe imyemerere, na Jenny Korn, umwe mu banyamabanga ba Trump akaba n’Umuyobozi mu Ishami ryo mu Biro by’Umukuru w’Igihugu rishinzwe imyemerere, White House Faith Office.

Ibiganiro byabo byagarutse ku bijyanye n’amahoro, imyemerere, imiyoborere n’ibibazo bihangayikishije akarere n’Isi muri rusange.

Abo bayobozi babarizwa muri White House Faith Office, Ibiro byashinzwe na Perezida Trump mu 2025 kugira ngo bishyigikire ibijyanye no guteza imbere indangagaciro z’imyemerere mu miryango kandi binarinde ukwishyira ukwizana kw’amadini.

Ibi biro bibarizwa mu ishami rishinzwe ubujyanama n’ingamba mu Biro by’Umukuru w’igihugu muri Amerika, bikorana n’izindi nzego zishinzwe amadini n’imiryango ishyigikira ibijyanye n’ukwemera.

Paula White-Cain na Jenny Korn bakiriwe na Perezida Kagame bari kumwe n’abandi barimo Bradley Knight, Musenyeri Nicholas Duncan-Williams, Rosa Whitaker Duncan-Williams; Joel Duncan-Williams na Chekinah Olivier.

Ni ibiganiro byitabiriwe kandi na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Dr Bizimana Jean Damascene na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire.

Perezida Kagame yakiriye abarimo abajyanama ba Trump mu bijyanye n’imyemerere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *