
kibazo cy’indishyi n’ingurane ikwiye ku baturage cyakomeje kugarukwaho cyane ndetse guhera ku wa 30 Werurwe 2021 Abadepite bagiye bagifataho imyanzuro yagenewe inzego zirimo na Minisitiri w’Intebe.
Ku wa 4 Mata 2025, ni bwo Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo bya Leta yahawe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryo gukemura ikibazo cy’ingurane ikwiye itarishyurwa abaturage.
Mu gusesengura icyo kibazo byagaragaye ko kugeza tariki ya 1 Nzeri 2025 mu mishinga 430 ifite dosiye 185.253 zifite agaciro kangana na miliyari 162 Frw, muri zo dosiye 119.352 zifite agaciro ka miliyari 82,9 Frw zari zimaze kwishyurwa bingana na 51,08% by’ayagombaga kwishyurwa.
Byagaragaye ko dosiye 65.905 zifite agaciro ka miliyari 79,4 bingana na 48,92% zari zitarishyurwa.
Mu mishinga itarishyurwa harimo n’imaze igihe nko guhera mu 2012. Ni imishinga iri mu nzego zitandukanye z’ubukungu bw’igihugu zirimo amazi, isuku n’isukura, ingufu, imyubakire, gutwara abantu n’ibintu, ubukerarugendo, inganda, kubaka amashuri n’amavuriro n’izindi.
Perezida wa Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’umutungo bya Leta, Depite Uwamariya Odette, yavuze ko kubahiriza itegeko rirebana n’inyungu rusange riteganya ko ushyirwa mu bikorwa ba nyir’umutungo bamaze kwishyura indishyi ikwiye ariko basanze hari aho bidakurikizwa.
Ati “Hari imishinga yagiye itangira gushyirwa mu bikorwa mu turere n’Umukjyi wa Kigali ba nyiri imitungo batarishyurwa indishyi ikwiye bigatuma ibirarane bikomeza kwiyongera.”
Yavuze ko MININFRA na MINECOFIN basobanuriye Abadepite ko mu rwego rwo kugira ngo ibirarane bidakomeza kwiyongera, mu ngengo y’imari yose y’umushinga hazajya hateganywamo n’amafaranga yo kwishyura indishyi ikwiye bityo nta mushinga uzongera gushyirwa mu bikorwa abaturage batarishyurwa.
Ati “Izi ngamba zafashwe zafasha mu gukemura ikibazo ku mishinga mishya itaratangira, ariko ku mishinga yamaze gutangira hatarishyurwa indishyi ikwiye hakwiye gufatwa ingamba zo kugira ngo zishyurwe.”
Ku bijyanye n’ibirarane byo kwishyura indishyi ikwiye, hari imishinga 513 ifite dosiye 241.556 zifite agaciro ka miliyari 173,6 Frw muri zo, dosiye zirenga ibihumbi 182 zifite agaciro ka miliyari 97 Frw zari zimaze kwishyurwa naho dosiye 59.240 zari zitarishyurwa zifite agaciro ka miliyari 76.6 Frw.
Impamvu z’ingenzi zagaragajwe ku gutinda harimo dosiye zitujuje ibisabwa kugira ngo zishyurwe n’izifite ikibazo cyo kubura ingengo y’imari mu mishinga.
Byagaragaye ko dosiye zirenga ibihumbi 30 zifite agaciro ka miliyari 61 Frw zari zitarishyurwa kubera ikibazo cy’ingengo y’imari mu gihe izindi ibihumbi 29 byaturutse ku kibazo cyo kutuzuza ibisabwa.
Kutuzuza ibisabwa bishingiye ku bibazo bitandukanye birimo imitungo yabuze ba nyirayo, amakimbirane ku mbibi z’ubutaka, abatarakoze ihererekanya ry’ubutaka, kubura ba nyirawo, kubura ibyangombwa by’ubutaka, ababa mu mahanga batagize uwo baha uburenganzira n’ibyangombwa by’ubutaka ngo babahagararire n’abakoresha ubutaka bwa Leta badashobora kubona ibyangombwa ngo bishyurwe ibiri hejuru yabwo.
Har kandi amakimbirane aturuka ku izungura, abibaruyeho ubutaka bwa Leta cyangwa ubwa Leta bubaruye ku baturage, amakimbirane ku izungura amakuru adahura n’irangamimerere ry’ugomba kwishyurwa, abanga gusinyira agaciro k’indishyi babariwe n’ibindi.
Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yafashe umwanzuro ureba Minisitiri w’Intebe wo gusaba inzego bwite za Leta zifite imishinga zashyize mu bikorwa ahimuwe abaturage ku mpamvu z’inyungu rusange, gufatanya n’Uturere iyo mishinga ibarizwamo, hagamijwe guhuza amakuru ku mitungo y’abaturage yangijwe hubakwa ibikorwaremezo igomba kwishyurirwa indishyi ikwiye no kwihutisha gufasha abaturage kuzuza ibisabwa kugira ngo babone ibyangombwa bishingirwaho hishyurwa ibirarane no gukumira ko bikomeza kwiyongera.
Inteko yasabye Minisitiri w’Intebe kubikora bitarenze amezi atandatu.

Miliyari 79 Frw y’ingurane ku baturage ntizirishyurwa
