Mu busitani butoshye aho izuba ryari rishyushye cyane, Karangwa Eduardo yari yicaye asoma ikinyamakuru, yitekerezamo ibintu byinshi byerekeye ubuzima bwe n’umuryango we. Uyu muryango uzwiho urukundo n’ubumwe, ugizwe na Karangwa Eduardo n’umugore we Uwizeye Florence, n’abana babo batatu — Ketia, Keza, na Ronnie.
Karangwa na Uwizeye bakunda abana babo cyane, kuko ari cyo kintu cy’agaciro bafite kurusha ibindi byose kuri iyi si. Abana babo nabo — Ketia, Keza, na Ronnie — bubaha ababyeyi babo cyane kandi bazwi nk’abana b’abanyabwenge.
SCENE 1 – Mu busitani, saa 9:00 z’amanywa
Ketia, imfura mu muryango, yaje yitwaje icupa ry’amazi ajya guha se.
KETIA:
Papa bite? Narinkuzaniye amazi, ndabona izuba ryakwishe cyane.
KARANGWA:
Hhhhhhhhhh! Mukobwa wanjye, urakoze cyane.
KETIA:
Yego papa, ariko pa… nkumbwire? (asa n’ufite ubwoba)
KARANGWA:
Hhhhhhhhh, gaho bwira numve, nkuteze amatwi mukobwa wanjye nkunda cyane.
KETIA:
Nyine papa, ndashaka kugusaba agahushya. Ejo hari isabukuru y’umwana twigana izaba, hmmmn…
KARANGWA:
Eeeeeeehhhhh, nta kibazo. Gusa uzatahe kare sibyo? Oky. Ndabona amasaha agiye kandi hari gahunda narimfite. Reka nyijyemo. Fata iki kinyamakuru, ucyibike ejo nzacyikubaza. Sibyo? Uhite unzanira konacye zimodoka. Genda sibyo, ihute kandi.
KETIA:
Merci papa, ndagukunda cyane. (ahita amusoma ku itama, aragenda)
SCENE 2 – Mu cyumba cyo kuruhukiramo, saa 2:30 z’ijoro
Karangwa atashye asanga Ronnie na Keza bicaye bareba televiziyo banaganira.
KARANGWA:
Eeeeeeee, bite Basha, mwiriwe neza. (afite enveloppes mu ntoki)
KEZA:
Papa bite, utuzaniye uduki se? Zana ndebe hahaha! (ahita amwakira ibyo yaragiye)
KARANGWA:
Maman wanyu se ari hehe ko ntamubona we na Ketia?
KEZA:
Maman ari guteka, naho Ketia ari mu cyumba cye.
KARANGWA:
Eeeeee, we little boy, uno munsi wagiye kwitoza cyangwa?
RONNIE:
Hoya, numvaga nameze neza. Nzajyayo ejo mu gitondo pa.
SCENE 3 – Mu gikoni, saa 3:30 z’ijoro
Uwizeye (Fofo) na Karangwa bari kuganira. Ketia aje kureba amazi yo kunywa, asanga ababyeyi be basa n’abafite agahinda.
FOFO:
Papa wa Ketia, bite? Uno munsi se wahuye na muganga?
KARANGWA:
Yego, ni we mvuye kureba. Ariko ampaye gahunda yo ku wa kabiri mu gitondo, yo kumbonana nanone, agafata ibizamini byanyuma akambwira uko bimeze.
FOFO:
(Yahise asa nk’ucitse intege, amarira aramurenga ku maso) Kara, mfite ubwoba…
KARANGWA:
(Yamwegereye, aramuhobera) Ntampamvu yo kugira ubwoba ihari. Humura mugore nkunda cyane.
KETIA:
Maman, papa? Habaye iki ko maman ababaye? Abaye iki?
KARANGWA:
Eeeeeeehhhhh, mbese uraho Ketia wacu?
FOFO:
Mukobwa wa, ntakibazo. Nuko naganiraga na papa wawe gusa. Gaho genda utegure juice, turakoreshya kumeza sibyo mwana wa. Ndarangije ibyo narindimo.
KETIA:
Ohhhhhhh! Uravuga ukuri mama, ntakibazo.
KARANGWA:
Yego rwose, niko kuri cherie wanjye. (amukora mu mutwe aseka)
KETIA:
Hhhhhhh (aseka, ahita agenda)
Karangwa na Fofo barebana, buri wese atuje ariko umutima wuzuye urukundo n’impungenge z’ubuzima.
