Umuraperi w’icyamamare ku Isi, Sean Combs, uzwi cyane ku izina rya Diddy, ari mu bihe bikomeye nyuma y’uko akorewe igitero muri gereza ya Metropolitan Detention Center (MDC) Brooklyn, aho afungiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Amakuru yemezwa n’inshuti ye ya hafi, Charlucci Finney, avuga ko mu ijoro rimwe ubwo Diddy yari asinziriye, yazanzamuwe n’umugororwa wari afite icyuma, agishyira ku ijosi rye. Finney ashimangira ko byari hafi kurangira urupfu rutunguranye rutandukanye n’uko benshi bari barwiteze.
Finney yatangaje ko atigeze amenya neza niba abashinzwe umutekano muri gereza aribo bahise batabara cyangwa niba Diddy ari we wihagarariye, ariko yemeje ko “ibyo byabaye koko kandi byemejwe n’abashinzwe iperereza muri gereza.”
Umwunganizi mu by’amategeko wa Diddy, Brian Steel, nawe yagarutse kuri iki gitero ubwo yabivugaga mu rukiko mu gihe cyo gukatirwa, avuga ko umutekano w’umukiliya we uri mu byago bikomeye.
Finney yongeyeho ko gereza Diddy afungiyemo izwiho kutagira umutekano uhagije, cyane cyane ku bantu bafunzwe ku byaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, nk’ibyo uyu muraperi akurikiranyweho.
Yagize ati: “Mfite impungenge nyinshi ku buzima bwe. MDC ntabwo ari ahantu hizewe, by’umwihariko ku bantu bazwi cyane nk’uyu.”
Diddy w’imyaka 55, ari muri gereza nyuma yo gukatirwa amezi 50 y’igifungo, ashinjwa ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi byaha by’ubugome.
Nubwo hari amakuru yari yagaragaye avuga ko Perezida Donald Trump ashobora kumuha imbabazi, Ibiro bya White House byabihakanye, bivuga ko nta gahunda nk’iyo ihari.
