RIB irashakisha uwitwa Nizeyuhoraho uyobora ‘NI & P Company Ltd’

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rutangaza ko rurimo gushakisha Nizeyuhoraho Pierre usanzwe ari Umuyobozi wa Kompanyi yitwa ‘NI & P Company Ltd’, yari isanzwe itumiza ikinyabutabire cya ‘Ethanol’ yifashishwa mu kwenga inzoga; ni nyuma y’aho yamaze gutoroka ubutabera amaze kumenya ko ari gushakishwa akurikiranyweho kuyicuruza binyuranye n’amategeko.

Ni nyuma y’aho ubwo hamurikwaga ibyavuye muri ‘Operation Usalama’ igamije kurwanya ubucuruzi butemewe, yahuriweho n’inzego zinyuranye, hagaragajwe ko kimwe mu bigo byasanzwemo aya makosa ari icyitwa ‘NI & P Company Ltd’.

Iki kigo ubusanzwe cyari gifite uruhushya rwo kurangura ‘Ethanol’ ariko amabwiriza akagitegeka kuyigurisha abafite uruhushya rwo kuyikoresha, ariko bo byagaragaye ko bakoze ibihabanye n’ibyo ahubwo bakayigurisha bya magendu.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yagize ati “Iyi sosiyete yasanganywe ikinyabutabire ‘Ethanol’ kibitswe mu buryo bunyuranye n’amategeko kandi bushobora gutera akaga abantu baturiye aho icyi cyinyabutabire kibitse.”

Yongeyeho ko iperereza ryagaragaje ko ‘Ethanol’ igurishwa mu buryo bwa magendu kandi ikagurishwa abantu badafite ibyabyangobwa byo kuyikoresha; bikaba bikekwa ko ari imwe ikoreshwa mu bisindisha bitandukanye bitujuje ubuziranenge bimwe bizwi cyane nka “ibyuma” na “ibuye’’ bikorerwa mu karere ka Nyabihu.

Ku rundi ruhande RIB yatangaje ko ubwo hakorwaga iperereza, Nizeyuhoraho Pierre usanzwe ari umuyobozi w’iyi sosiyete yahise atoroka ubutabera akaba agikomeje gushakishwa.

Dr. Murangira B. Thierry yongeyeho ati “Umuntu wese waba uzi aho Pierre Nizeyuhoraho aherereye yatanga amakuru kuri Polisi cyangwa RIB bimwegereye. Ariko kandi, nawe ubwe ashobora kuba yumva ubu butumwa, arasabwa kwitaba akabazwa ibyo akekwaho, naho ibyo kugumya yihisha akwiye kumenya ko amaherezo ari uko ukuboko k’ubutabera kuzamugeraho.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry umuntu wese waba uzi aho Pierre Nizeyuhoraho aherereye yatanga amakuru kuri Polisi cyangwa RIB bimwegereye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *