Abanyarwanda batuye mu Burusiya bahuriye mu birori by’umuco byabereye i Moscow ku wa 19 Ukwakira 2025, berekana uburyo umuco nyarwanda wabaye urufunguzo mu rugendo rwo kongera kubaka igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibi byabereye mu iserukiramuco ryiswe “Africa. Together into the Future”, rihuza Abanyafurika batuye mu Burusiya buri mwaka, rikaba riterwa inkunga na Minisiteri y’Umuco y’u Burusiya, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Inzu y’Ubugeni ya Tretyakov.
Mu bitaramo byaranze iri serukiramuco, itorero ‘Imena mu Nganzo’, rigizwe n’Abanyarwanda biga muri za kaminuza z’i Moscow, ryasusurukije abitabiriye binyuze mu mbyino n’indirimbo zigaragaza umuco n’ubumwe byaranze u Rwanda.
Abitabiriye bashimye cyane uko iri torero ryagaragaje ishusho y’igihugu cyunze ubumwe, benshi bagasaba ko ryajya rihabwa amahirwe menshi yo kumurika umuco nyarwanda mu bindi bikorwa nk’ibi.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya, Gen Maj Joseph Nzabamwita, yashimangiye ko mu myaka 31 ishize, u Rwanda rwagaragaje ko umuco ushobora kuba ishingiro ry’amahoro n’iterambere.
Yagize ati:
“Umuco ni igikoresho gikomeye gihuza abantu, kikabafasha kwiyumvamo ubumwe n’ubuvandimwe. Ni nawo utuma dukomeza kwimakaza umubano wacu n’amahanga mu buryo bwubaka.”
Ambasaderi Nzabamwita yashimye abategura iserukiramuco kuba baratekereje ku kugaragaza amateka n’isura y’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga, binyuze mu mbyino n’indirimbo by’itorero ‘Imena mu Nganzo’.
Iri serukiramuco “Africa. Together into the Future” ryitabiriwe n’abanyabugeni, abahanzi n’abanyafurika batandukanye, rikaba ryerekana ibikorwa by’umuco birimo filimi, ubugeni n’umuziki, mu rwego rwo gushimangira ubufatanye hagati y’Afurika n’u Burusiya.
