Windows 11 ishyize ubwenge buhangano ku isonga mu mavugurura mashya

Microsoft yongeye kwerekana ko iri mu isonga ry’ikoranabuhanga, nyuma yo gushyira hanze verisiyo nshya ya Windows 11 ishingiye cyane ku bwenge buhangano (AI), igamije gutuma uburyo bwo gukoresha mudasobwa burushaho kuba bworoshye, bwihuse kandi bw’umwimerere.

Mu mavugurura mashya, hiyongereyeho uburyo bushya burimo Copilot Voice na Copilot Vision, byombi bigamije gufasha umuntu kuganira na mudasobwa mu buryo busanzwe nk’uko yavugana n’umuntu.

Copilot Voice ituma ukoresha mudasobwa ashobora kuyitegeka cyangwa kuyibaza ibibazo akoresheje ijwi gusa, ayibwira ati “Hey Copilot”, hanyuma agahita ayisaba icyo akeneye. Ubu buryo bugamije kugabanya igihe umuntu yatakazaga yandika cyangwa ashakisha ibintu ku buryo bwa gakondo.

Ku rundi ruhande, Copilot Vision ituma mudasobwa ibasha gusobanukirwa n’ibiri ku ishusho cyangwa ku rukuta (screen) rwayo. Niba nko hari ifoto cyangwa inyandiko ureba, iyi sisiteme ishobora guhita iyimenya, igasoma ibisobanuro biyivugwaho cyangwa igatanga amakuru ajyanye n’ibyo ukeneye. Urugero, niba ureba ifoto ya telefoni runaka, mudasobwa ishobora guhita ikwereka aho wayisanga cyangwa ibiciro byayo ku isoko.

Microsoft kandi yatangaje ko iri no gusuzuma uburyo bushya bwise Copilot Actions, buzajya bufasha gukora ibikorwa bitandukanye nk’ugutunganya inyandiko, guhindura amafoto cyangwa gusiba amakuru mu buryo bwihuse ariko nyirayo akagumana uburenganzira bwo kugenzura buri kintu gikozwe.

Ibi byose biri mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda ya Microsoft yiswe “Meet the computer you can talk to”, bisobanura ngo “Hura na mudasobwa ushobora kuganira na yo”, igamije guhindura uburyo abantu basanzwe bakoresha mudasobwa, ikaba inshuti ibafasha mu buzima bwa buri munsi aho kuba igikoresho gusa.

Ayo mavugurura agaragaza uburyo Microsoft iri gukomeza gusunika imbibi z’ikoranabuhanga, igashyira imbere ubunararibonye bw’abakoresha n’ubushobozi bwa mudasobwa z’ahazaza zizaba zifite ubwenge bwo kumva no gusubiza nk’abantu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *