Mu rwego rwo kunganira gahunda z’Akarere ka Rubavu zigamije guteza imbere imibereho y’abaturage, abikorera bo muri ako karere biyemeje gutanga inkunga y’amafaranga agera kuri miliyoni 67,5 Frw azakoreshwa mu kugura amabati yo gusakara inzu 300 z’abaturage batishoboye.
Ni umuganda w’ubufatanye wavutse nyuma y’inama nyunguranabitekerezo yahuje ubuyobozi bw’Akarere n’abikorera, aho hagamijwe kurebera hamwe uko inzego zombi zakorera hamwe mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage.
Bimaze kugaragara ko muri Rubavu hari abaturage 907 batuye mu buryo bushyira ubuzima bwabo mu kaga, abikorera bahise biyemeza gutanga umusanzu wabo, aho ku ikubitiro bamaze gukusanya miliyoni 17 Frw. Biteganyijwe ko bitarenze Ukuboza 2025, amafaranga yose asaga miliyoni 67,5 azaba yabonetse, bityo imiryango 300 ikabona inzu zifite isakaro rinyanyagijwe.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera muri Rubavu, Mabete Niyonsenga Dieudonné, yavuze ko iki gikorwa kigamije gusubiza ku mugaragaro umusanzu wabo mu guteza imbere abaturage, cyane cyane abadafite amacumbi meza.
“Nk’abikorera twumva dufite inshingano zo gusangiza abaturage ibyiza igihugu cyacu cyagezeho. Imiyoborere myiza ituma dukora tudategwa, ikadutera gutekereza no ku batishoboye kugira ngo natwe tugire uruhare mu kubahindurira imibereho,” yavuze Mabete.
Yakomeje ashimira Leta ku bikorwa bikomeje guteza imbere abikorera, birimo imihanda, amashanyarazi, amazi n’umutekano, ashimangira ko ibyo byose bituma ubucuruzi bukomera kandi bigatera abikorera kurushaho gutanga umusanzu mu iterambere rusange.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yashimye cyane ubwitange bw’abikorera n’uburyo bagaragaje umuco wo gufatanya n’ubuyobozi mu gufasha abatishoboye.
“Turashimira cyane abikorera ku gitekerezo cyiza cy’inkunga y’amabati. Ubu dufite abaturage benshi badafite amacumbi, kandi twiteguye gukoresha neza inkunga yose batugeneye. Tuzatangira kubakira abo babaye cyane, cyane abamaze kubona ibibanza,” yavuze Meya Mulindwa.
Yongeyeho ko ku batarabona ibibanza, hari gahunda yo kubatuza mu midugudu mishya iri kubakwa, abandi bakazagurirwa aho bazatura. Yasabye kandi imiryango itari iya Leta n’abandi bafatanyabikorwa kuza gushyigikira iyi gahunda kugira ngo abaturage bose babone aho kuba heza.
Kugeza ubu, mu Karere ka Rubavu habarurwa amazu 2.055 y’abaturage batishoboye akeneye gusanwa, aho ubuyobozi buvuga ko bizakorwa gahoro gahoro bitewe n’ubushobozi buhaboneka.
