Umuhanzi akaba n’umutunganyirizo w’umuziki w’Umunyarwanda Element EleéeH, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Njozi’ yakoranye n’umuhanzi w’Umunyatanzania Marioo, ikorwa mu buryo bw’amashusho na Folex, umusore uzwi cyane mu itunganyirizwa ry’indirimbo z’abahanzi bakomeye barimo na Diamond Platnumz.
‘Njozi’ yakozwe mu buryo bw’amajwi na Element ubwe, ikaba iri mu ndirimbo zigize album nshya ya Marioo yise ‘The Godson’. Ni umushinga wo guhuza impano z’abahanzi b’ibihugu byombi mu gukomeza kubaka umubano w’ubuhanzi hagati ya Tanzania n’u Rwanda.
Folex Film, sosiyete y’itunganyirizwa ry’amashusho ikorera muri Tanzania, ni yo yateguye amashusho y’iyi ndirimbo, akaba yarafatiwe i Dar es Salaam mu gihe Element yari ahafite ingendo z’akazi.
Uretse iyi ndirimbo yakoranye na Marioo, Element ari no mu myiteguro yo gushyira hanze indirimbo ye nshya yitwa ‘Maaso’, ateganya kumenyekanisha muri gahunda yo kuzenguruka ibitangazamakuru byo muri Tanzania.
Nyuma y’uru rugendo, Element azerekeza muri Uganda aho azafatanya n’umuhanzi Ray G mu gitaramo gikomeye kizabera muri Stade ya Kakyeka i Mbarara ku itariki ya 1 Ugushyingo 2025.
Kwinjira muri icyo gitaramo bizatwara amafaranga 20,000 UGX (ahwanye na 8,000 Frw) mu myanya isanzwe, naho muri VIP bikazaba 50,000 UGX (asaga 21,000 Frw).
Ray G ari mu bahanzi bagezweho muri Uganda, by’umwihariko akaba yaramenyekanye cyane mu Rwanda ubwo yakoranye na Bruce Melodie indirimbo yakunzwe cyane yitwa ‘Hama’.
Element EleéeH yatangiye kuririmba no gutunganya umuziki nk’umuhanzi wigenga kuva mu 2022, atangira n’indirimbo ye ya mbere ‘Kashe’ yakurikiwe n’izindi zakunzwe nka ‘Fou de Toi’, ‘Milele’, ‘Sikosa’ (yakoranye na Kevin Kade na The Ben) ndetse na ‘Tombe’ aherutse gusohora mu minsi ishize.
Uyu muhanzi akomeje kugaragaza ko umuziki w’u Rwanda ushobora guhangana ku ruhando mpuzamahanga binyuze mu mikoranire y’abahanzi bo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika y’Iburasirazuba.
