Robert Mugabe Junior, imfura y’uwahoze ari Perezida wa Zimbabwe nyakwigendera Robert Gabriel Mugabe, yongeye kugera imbere y’ubutabera, nyuma yo gufatwa akekwaho gukoresha ibiyobyabwenge no gutunga urumogi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Uyu musore w’imyaka 33 yatawe muri yombi ku wa 1 Ukwakira 2025, ubwo yari atwaye imodoka mu buryo butemewe n’amategeko mu Mujyi wa Harare. Abapolisi bamusatse basangamo udufuka tubiri tw’urumogi.
Nyuma y’ifatwa rye, inzego z’umutekano zatangaje ko zakomeje iperereza, bituma hafatwa n’abandi bantu batanu bivugwa ko bafitanye isano n’uyu mugabo. Aba bose bafatanywe andi mashashi 25 y’urumogi n’ibinini umunani bya Ecstasy, ibiyobyabwenge bikomeye byifashishwa cyane mu bitaramo byo kwishimisha.
Umwunganizi we mu mategeko, Me Ashiel Mugiya, yahakanye ibyo aregwa avuga ko ibiyobyabwenge byagaragaye bitari iby’umukiriya we, kuko imodoka yari atwaye itari iye bwite. Ati:
“Iyo modoka yari arimo ni iya bagenzi be batatu, kandi ibyo byavugwa byose ntibigaragaza ko ari we wabigendanye.”
Yakomeje avuga ko n’ibyavuzwe n’abapolisi bitajyanye n’ukuri, kuko bavuze ko basanzeho garama ebyiri z’urumogi nyamara mu nyandiko z’iperereza harimo 0.02g gusa — ibintu yavuze ko bitanahagije ngo bifatwe nk’igihamya gikomeye.
Urukiko rwategetse ko Mugabe Junior aguma mu maboko y’ubutabera kugeza ku wa 3 Ukwakira 2025, ubwo azaburanishwa ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.
Si ubwa mbere uyu muhungu wa nyakwigendera Mugabe agaragara mu manza. Mu mwaka wa 2023, yari yaragejejwe mu rukiko akurikiranyweho kwangiza umutungo w’abandi no gutuka umupolisi mu birori byabereye mu mujyi wa Harare, gusa icyo gihe yaje kurekurwa nyuma yo kumvikana n’uwari wamureze.
Ibyo byongera guhuza izina rya Mugabe Junior n’imyitwarire ivugwaho gutera urujijo muri rubanda, mu gihe benshi mu baturage ba Zimbabwe bakomeje kugaragaza impungenge ku bana b’abayobozi bakomeye bagaragara mu makosa yihishe inyuma y’ububasha bw’imiryango ikomeye.
