Diddy yandikiye urukiko yicuza, asaba imbabazi mbere yo guhamwa n’igihano gishobora kumufungisha imyaka 20

Umuraperi w’icyamamare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Sean Combs uzwi cyane nka Diddy, yongeye kugaragaza kwicuza no gusaba imbabazi mbere y’uko akatirwa ku byaha by’ubusambanyi n’ihohotera byamushyize mu mazi abira.

Mu rwandiko rufite amapaji ane yagejejwe ku rukiko ku wa Kane tariki 2 Ukwakira 2025, Diddy yasabye imbabazi ku byo yise “amakosa akomeye n’ububabare yateje abantu” mu bihe byatambutse, avuga ko amaze umwaka urenga muri gereza ya Brooklyn ari igihe cyamufashije gusobanukirwa ubuzima bushya no kwitekerezaho.

Uyu mugabo w’imyaka 55 yahamijwe ibyaha bibiri byo gushora abantu mu busambanyi mu kwezi kwa Nyakanga 2025, ibyaha bishobora kumuhanishwa igifungo cy’imyaka 20. Ubushinjacyaha busaba ko yahanishwa nibura imyaka 11, mu gihe abamwunganira bifuza ko yakatirwa igihe gito cyangwa akarekurwa bitarenze uku kwezi.

Mu ibaruwa ye yandikiye Umucamanza Arun Subramanian, Diddy yagaragaje kwicuza gukomeye, asaba imbabazi ku ihohotera yakoreye uwahoze ari umukunzi we, umuhanzi Cassie Ventura, avuga ati:

“Nari naratakaje umutimanama. Ibyo nakoze ni amahano, kandi nzahora nibuka ububabare nateje. Nsaba imbabazi ku bwo ihohotera ryo mu rugo n’ibindi bikorwa bitari bikwiye.”

Yongeyeho ko mu gihe yari muri gereza yabashije kwisuzuma, akava mu buzima bw’ubusambanyi n’ibiyobyabwenge yari amaze imyaka myinshi arimo. Ati:

“Njye wa kera yapfiriye muri gereza. Ubu ndi umuntu mushya utangiye ubuzima bushya, kandi maze imyaka 25 ntakoresha ibiyobyabwenge.”

Uyu muhanzi kandi yasabye imbabazi undi mugore wagaragaye mu rubanza witabaje izina ‘Jane’, avuga ko mu gihe yamukoreraga ihohotera yari yarabaswe n’ibiyobyabwenge bikomeye.

Diddy yasabye urukiko kugirira impuhwe umuryango we, cyane cyane abana be barindwi n’umubyeyi we ufite imyaka 84, uherutse kubagwa mu bwonko.

Ariko ku rundi ruhande, abamureze basabye ko ahabwa igihano kiremereye, bavuga ko ari umuntu ukunda gukoresha ububasha bwe nabi kandi bashidikanya ku mpinduka avuga. Cassie yavuze ko “afite ubwoba ko Diddy naramuka arekuwe azihorera ku bantu bose bamwamaganye cyangwa banze guceceka.”

Ku wa Gatanu tariki ya 3 Ukwakira 2025, Diddy ategerejwe mu rukiko aho azagira umwanya wo kuvuga ubwe mbere y’uko umucamanza asoma umwanzuro w’igihano, ndetse n’amashusho y’iminota 15 biteganyijwe ko azerekanwa nk’igice cy’ijambo rye.

Ni inkuru ikomeje kuvugisha benshi muri Amerika, aho bamwe bavuga ko ibyo yanditse ari uburyo bwo gushaka impuhwe z’urukiko, mu gihe abandi babibona nk’ukugaragaza gutinyuka kwemera amakosa no gutangira ubuzima bushya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *