Nyuma y’igitero cya Israel cyagabwe ku wa 9 Nzeri 2025 i Doha muri Qatar, igihugu cyasabwe gusaba imbabazi kugira ngo ibiganiro by’amahoro bikomeje hagati ya Hamas na Israel bitazahagarara.
Icyo gitero cyari kigamije kwivugana bamwe mu bayobozi ba Hamas bari mu biganiro by’amahoro, ariko cyatunguranye Qatar kuko cyakozwe hatabanje kubaho inama cyangwa impushya. Igisirikare cya Israel cyohereje indege 15 z’intambara zirasaho ibisasu bigera ku 10.
Hamas yatangaje ko abari bagize itsinda ryayo bari mu biganiro barokotse, ariko abantu batandatu barimo umuzamu w’Umunya-Qatar bahasize ubuzima. Ibyo byahise bitera igihunga no kwamaganwa n’amahanga atandukanye.
Qatar yari yatangaje ko idashobora gukomeza ibikorwa by’ubuhuza hagati ya Hamas na Israel mu gihe icyo gihugu kitayasabye imbabazi.
Ku wa 29 Nzeri 2025, ibiro by’ububanyi n’amahanga muri Qatar byemeje ko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ari kumwe na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, baganiriye kuri telefone na Sheikh Mohammed Abdulrahman bin Jassim Al-Thani, Minisitiri w’Intebe akaba n’Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar. Ibiganiro byafashijwe na Amerika byari bigamije gusubiza ibintu mu buryo.
Mu kiganiro cyabaye kuri telefone, Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu yasabye imbabazi ku gitero cyagabwe ku butaka bwa Qatar, yizeza ko nta kindi gitero kizongera kugabwa muri icyo gihugu.
Qatar yo yasubije ko idashobora kwihanganira ibikorwa byose bihungabanya ubwigenge n’ubusugire bwayo, ariko inashimangira ko ishyigikiye inzira y’ibiganiro no guharanira ko abaturage bayo n’abari ku butaka bwayo barindwa.
Ibi bigaragaza ko Qatar ikomeje guha agaciro dipolomasi mu gukemura amakimbirane yibasiye akarere, cyane cyane intambara ikomeje muri Gaza. Kubwa Qatar, gukomeza kugirana ibiganiro ni inzira yo guharanira amahoro n’umutekano, kandi ni n’amahirwe yo gukomeza kuba umuhuza mu karere.
Amakuru aturuka mu nzego z’ububanyi n’amahanga agaragaza ko Israel yihutiye gusaba imbabazi kugira ngo idatakaza umwanya w’ibiganiro by’amahoro, dore ko yamaze guterwa akato n’ibihugu byinshi by’Abarabu kubera intambara ikomeje muri Gaza.
