Karomba Gaël, uzwi cyane nka Coach Gaël mu myidagaduro no mu mikino ngororamubiri, yavuze ko mu nzozi yihaye kugeraho mu myaka 10 iri imbere harimo kuba azaba afite indege ye bwite (private jet).
Ibi yabigarutseho mu kiganiro Password gitambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda, aho asanzwe atumirwa nk’umwe mu batanga ubuhamya n’inama zigamije guteza imbere urubyiruko. Yagaragaje amashusho n’icyerekezo cye cy’ejo hazaza, avuga ko harimo byinshi by’ingenzi yifuza kugeraho mu buzima.
Uyu mugabo w’imyaka 37 yasobanuye ko uretse indege, afite intego zo gushinga ikigo gifasha abana b’imfubyi nibura ibihumbi birindwi, kuzandika ibitabo birimo kimwe ateganya gushyira hanze mu myaka itatu iri imbere, ndetse no gushinga ikinyamakuru kigamije kwigisha urubyiruko ubushabitsi.
Yagize ati: “Urabona aha ndi imbere ya private jet. Ni ikintu cyanshinze mu mutwe kuko ngira ibibazo byo kubona indege iyo ngiye mu ngendo, bityo numva ngomba kugira iyanjye, ndetse no kugira kompanyi igura izindi. Ibi byose bifatanye n’intego yo kugira ubuzima buzira umuze, bushingiye kuri siporo.”
Coach Gaël yatanze inama ku rubyiruko rwari ruri muri icyo kiganiro, abasaba kudahagarika inzozi ahubwo bakazishyigikira n’ibikorwa. Ati: “Kugira inzozi ni byiza, ariko umuntu uzifite agomba kuziharanira. No mu buzima busanzwe iyo ushaka ikintu urahaguruka ukagifata.”
Uyu mugabo wigeze no gukora umurimo w’ivugabutumwa mu Buhinde, yabajijwe niba ateganya kongera kugaruka muri uwo muhamagaro. Yasubije ko atabitekereza nk’uko byahoze, ahubwo yahisemo gufata indi nzira yo kuganiriza urubyiruko n’abandi, abafasha kubaka icyizere no gutekereza neza ku hazaza habo.
Ku birebana n’ubushabitsi akora muri iki gihe, yavuze ko nubwo yageze ku rwego rushimishije, we ubwe aracyumva akiri mu rugendo. Ati: “Urwego ndiho ntiruranshimisha cyane kuko mfite akazi kenshi kampa umunaniro. Intego mfite ni uko mu myaka ibiri iri imbere nzaba narasohotse muri ubu bushabitsi, ngashora mu bindi bintu byagutse.”
Yagaragaje kandi ibanga ry’ubuzima bwe n’iterambere amaze kugeraho, avuga ko rishingiye ku ngingo ebyiri: “Icya mbere ni ukwiga buri munsi, ntinya gusigara inyuma mu Isi ihora ihinduka. Icya kabiri ni ukwizera ko ibyo nifuza gukora bizagerwaho, kandi ubwo kwizera ni ko kuntiza imbaraga.”
