Umuhanzi w’icyamamare muri Uganda, Eddy Kenzo, yahishuye inkuru itari isanzwe ku buzima bwe bwite, aho yakuze yita se umugabo utaramubyaye, nubwo nyuma y’imyaka myinshi aribwo yaje kumenya ukuri.
Ibi yabitangaje nyuma y’uko Perezida Yoweri Kaguta Museveni aherutse kumuvuga mu ruhame, ahamya ko ari umwana wa Chefe Ali, umwe mu basirikare bakomeye ba NRA bitabiriye urugamba rwo kubohora Uganda kuva mu 1981 kugeza mu 1986.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Eddy Kenzo yasobanuye ko yavukiye ku mubyeyi w’Umunyarwandakazi wari warimukiye mu karere ka Masaka muri Uganda. Yakuriye mu rugo rwa Hassan Kiwalabye, umugabo yitaga se ndetse akagira n’abandi bana bafatwaga nk’abavandimwe be.
Kenzo yavuze ko igihe cyose yakuraga yumvaga ibihuha bivuga ko se ashobora kuba atari uwo azi, ariko nta gihamya gifatika yari afite. Nyuma y’urupfu rwa Kiwalabye mu 2012, yafashe icyemezo cyo gukoresha ibizamini bya ADN ku gice cy’umubiri we cyajyanywe i Dubai, maze asanga koko atari se umubyara.
Nubwo yabonye icyo kinyoma cyari kimubereye ubuzima bwose, Eddy Kenzo yemeje ko akomeje gufata Kiwalabye nk’umubyeyi we, kuko ari we wari umugabo wa nyina ndetse akanamurera nk’umwana we bwite.
Ati: “Nta na rimwe nigeze mbona impamvu yo kumwihakana, kuko ni we wambereye umubyeyi. Ubu buzima ndimo ndabukesha uburyo yanyitayeho.”
Uyu muhanzi uri mu bakunzwe cyane muri Afurika yavuze ko amaze iminsi atangiye urugendo rwo gushaka umuryango wa se umubyara Chefe Ali, kugira ngo arusheho gusobanukirwa inkomoko ye n’ubuzima bw’amaraso ye.
