Abahinzi bo mu Karere ka Rwamagana baravuga ko imyaka y’imvura n’impeshyi itari ikibabuza gusarura, nyuma yo gutangira gukoresha ikoranabuhanga ryo kuhira hakoreshejwe imirasire y’izuba ryazanye impinduka zifatika mu musaruro wabo.
Ibi babikesha umushinga SAIP (Sustainable Agricultural Intensification and Food Security Project), ugamije kuzamura umusaruro, kuwushakira amasoko no gufasha abahinzi kwihaza mu biribwa. Uyu mushinga ushyirwa mu bikorwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ku bufatanye n’Ikigega Mpuzamahanga GAFSP (Global Agriculture and Food Security Program).
Umusaruro wikubye inshuro nyinshi
Ntawiha Valens, umuyobozi ushinzwe ubuhinzi muri Ferme Umuyenzi ikorera mu Murenge wa Munyiginya, avuga ko mbere bahingaga bakeka ko impeshyi ari igihe cyo kuruhuka kuko nta mvura yabaga ihari, ariko kuri ubu basigaye bahinga umwaka wose.
Yagize ati: “Twahereye kuri SAIP mu 2023. Mbere nta kintu twasaruraga mu mpeshyi, ariko ubu tugeze ku nshuro ya kane dusarura imiteja, dufite toni zirindwi zamaze gukusanywa kandi dusigaje n’andi masaruro abiri.”
Kuri ubu, SAIP I na SAIP II byamaze gufasha Ferme Umuyenzi kuhira ubuso bungana na hegitari 20, ibintu byatumye abahinzi basarura imyaka itatu mu mwaka aho gutegereza imvura gusa.
Uburyo bushya bwo kuhira
Ubusanzwe mu Rwanda hakoreshwa uburyo butatu bwo kuhira: gukoresha amazi ava mu bishanga, gukoresha imiyoboro iyavana muri ‘dam’ agashyirwa ku misozi, ndetse no gukoresha imashini z’amashanyarazi cyangwa iz’izuba zikura amazi mu migezi zikayageza ku bihingwa.
Mutabaruka Ezra, uyobora umushinga SAIP II, asaba abahinzi kubona amazi bakayabyaza umusaruro aho gutegereza imvura.
Ati: “Iyo ufite amazi ntuhinge mu bihembwe bitatu ni ikibazo gikomeye. Tugomba gukoresha aya mahirwe kugira ngo ubuhinzi bwacu bukomeze gutera imbere.”
Umusaruro wa SAIP mu mibare
- SAIP I: Wari wihaye intego yo kuhira hegitari 1,200 hagati ya 2018–2024, ariko wararengejeho kuko wagejeje kuri hegitari 1,367.
- SAIP II: Wateganyaga hegitari 1,000 ariko umaze kugera kuri hegitari 1,078.5, ukaba umaze gufasha abahinzi 3,360 barimo abagabo 1,916 n’abagore 1,453 mu gihugu hose.
Mutabaruka avuga ko intego ari ugukomeza kwagura ubu buryo kuko ari bwo buzafasha abahinzi guhangana n’impeshyi ndetse no kuzamura umusaruro w’ibiribwa mu gihugu hose.
