Iburasirazuba: Abana 139 basambanyijwe mu mezi ane, ababyeyi n’abaturage barasabwa gutanga amakuru ku gihe

Mu mezi ane ashize, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba yatangaje ko abana 139 basambanyijwe, mu gihe abantu 126 batawe muri yombi bakurikiranyweho iki cyaha gikomeye.

Aya makuru yatangajwe na SP Twizeyimana Hamduni, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, mu kiganiro cyihariye cyagarukaga ku mibare y’ihohoterwa rishingiye ku gusambanya abana n’ingamba zo kurirwanya.

SP Twizeyimana yavuze ko iki cyaha cyibasiye cyane Akarere ka Nyagatare kagaragayemo abana 37 basambanyijwe, Bugesera 23, Kayonza 19, Gatsibo 17, mu gihe Ngoma na Rwamagana buri kamwe gafite abana 15, naho Kirehe ikagira 13.

Yasobanuye ko bamwe mu bakekwaho gusambanya aba bana bagenda bafatwa, ariko hakigaragara imbogamizi zituruka ku babyeyi cyangwa abaturanyi batanga amakuru atinze cyangwa ntibanayatangire.

Ati: “Iki ni icyaha kidasaza. Umuntu wese uzagaragaraho gusambanya umwana azafatwa kandi abiryozwe. Ariko tugasaba ababyeyi n’abaturage muri rusange kudahisha amakuru no gukurikirana uburere bw’abana babo.’’

Mu mpamvu zikunze gutuma abana bahohoterwa, Polisi ivuga ko harimo ubusinzi, amakimbirane yo mu miryango, kudakurikirana uburere bw’abana no kwishora mu myizerere mibi ituma bamwe bashuka abana bato cyane.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yasabye ababyeyi n’imiryango kurushaho kwita ku burere bw’abana no kudahishira ababahohotera.

Ati: “Umwana ntabwo ari uwa ‘Harerimana’. Nta muryango utekanye ushobora kwihanganira ihohoterwa rikorerwa abana. Dutange amakuru ku gihe, dufatanye kubarinda no kubaha uburere bukwiye.’’

Kugeza ubu, abagera kuri 13 bakekwaho gusambanya abana baracyashakishwa, Polisi ikaba isaba abaturage gutanga amakuru kugira ngo bafatwe, abana barindwe, ndetse n’ubutabera bukore akazi kabwo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *