Ubushinjacyaha muri Amerika bwamaganye icyifuzo cya Diddy cyo kugirwa umwere

Ubushinjacyaha bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwasabye urukiko kutemera icyifuzo cya Sean “Diddy” Combs cyo gusubirishamo urubanza cyangwa gutesha agaciro icyemezo cy’akanama k’abacamanza, nyuma yo guhamwa n’ibyaha bibiri mu byo aregwa.

Mu kwezi kwa Nyakanga 2025, abunganira Diddy bari basabye ko urubanza rwe rusubirwamo cyangwa agirwa umwere, bavuga ko ibirego bikomeye byagarutsweho, birimo gukoresha Casandra Ventura na Jane Doe imibonano mpuzabitsina ku gahato no kurema umutwe w’abagizi ba nabi, nta gihamya bifite.

Mu nyandiko bwashyikirije urukiko, ubushinjacyaha bwavuze ko hari ibimenyetso bihagije bigaragaza ko Diddy ubwe ari we wari inyuma ya buri gikorwa kijyanye n’ibirori byiswe “freak offs”, byagaragajwe nk’ibikorwa by’imibonano mpuzabitsina byakorwaga ku buryo bw’ikivunge kandi bwateguwe neza.

Iyi nyandiko ivuga ko Diddy ari we watumizaga abantu mu bihugu bitandukanye no muri Leta zitandukanye za Amerika, kugira ngo ibyo bikorwa bikorwe, ndetse akabigenzura mu buryo bwose kugira ngo abyishimire.

Abamwunganira bavuga ko ari ubwa mbere umuntu umwe ahamwe n’ibyaha nk’ibi, kandi ko abagabo n’abagore babigiragamo uruhare ku bushake, nta wigeze ahatirwa cyangwa ngo ahohoterwe mu buryo bw’igitsina.

Ariko ubushinjacyaha bwo bwasubije buvuga ko ibimenyetso bimushinja bikomeye kandi byinshi, bityo nta mpamvu yo gusubirishamo urubanza cyangwa kumugira umwere.

Sean “Diddy” Combs azasomerwa urubanza mu kwezi kwa Ukwakira 2025. Buri cyaha yahamijwe gishobora kumuhesha igihano cy’igifungo kigera ku myaka 10.

Iyo aza guhamwa n’ibyaha bikomeye byose yashinjwaga, yari kuzahanishwa nibura imyaka 15 y’igifungo, cyangwa se akamara ubuzima bwe bwose muri gereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *