Bruce Melodie yatangaje ku ndirimbo yakoranye na Meddy, asobanura n’iyavugwaga na Sean Paul

Umuhanzi Bruce Melodie yatangaje ko abafana be bagomba gutegereza indirimbo ye na Meddy, avuga ko izajya hanze mu minsi iri imbere ndetse ikaba ari iyahimbaza Imana, mu gihe ku yindi yavugwaga ko yakoranye na Sean Paul yo kuri ubu nta kizere gihari.

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abamukurikira kuri TikTok, aho yasubizaga ibibazo bitandukanye byerekeye imishinga ye ya muzika.

Abajijwe ku ndirimbo ye na Meddy, Bruce Melodie yavuze ko imaze igihe ikozwe, gusa ikibazo cyabaye uguhuza igihe cyo kuyishyira hanze.

Ku bijyanye n’iyavuzwe ko yakoranye na Sean Paul wo muri Jamaica, Bruce Melodie yasabye abafana be kutakomeza kuyitegereza, asobanura ko nubwo amajwi yafashwe kandi Sean Paul akayakunda, nyuma byagoranye kongera guhuza kugira ngo umushinga urangire.

Yongeraho ko niba hari amahirwe y’uko izasohoka bizaterwa n’uko ubuyobozi bwe burimo Coach Gael n’abandi bafatanyabikorwa bazaganira n’itsinda rya Sean Paul, bakabona uko bayisohora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *