MTN Rwanda yaciwe miliyoni 30 Frw nyuma y’ibibazo by’itumanaho

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko rwaciye Sosiyete y’itumanaho MTN Rwanda amande ya miliyoni 30 Frw kubera ibibazo bya serivisi byabayeho mu mpera za Nyakanga 2025, byagize ingaruka ku bakiliya benshi bakoresha imiyoboro yayo.

Ibyo bibazo, byabaye ku wa 28 Nyakanga 2025, byagize ingaruka ku serivisi zirimo guhamagara, kohereza amafaranga n’izindi zishingiye ku ikoranabuhanga rya USSD. RURA yavuze ko ibi byatumye abakiliya babura serivisi mu gihe cy’amasaha menshi, bikaba byari binyuranyije n’amabwiriza agenga abatanga serivisi z’itumanaho.

Gahungu Charles, Umuyobozi ushinzwe Ikoranabuhanga muri RURA, yatangaje ko MTN Rwanda yihutiye gukemura ikibazo, ari na yo mpamvu yishyuye amande y’iminsi ibiri gusa. Ati:

“Nyuma yo gufata icyemezo cyo kubahana, bahise bashyiraho ingamba zikomeye, ikibazo kirakemuka. Twabonye ko ibyo bakoze bitanga icyizere ko ibibazo nk’ibi bitazongera.”

Itegeko rigenga Itangazabumenyi n’Itumanaho mu Rwanda riteganya ko iyo utanze serivisi atubahirije amabwiriza y’urwego ruyigenzura, ahanishwa amande ari hagati y’ibihumbi 500 Frw na miliyoni 15 Frw ku munsi, uhereye igihe amenyeshejwe icyemezo cy’ubugenzuzi.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Ali Monzer, yavuze ko sosiyete ayoboye igiye gushora imari mu bikoresho n’ikoranabuhanga bishya kugira ngo serivisi zayo zibe ku rwego rwo hejuru kandi zizerwe.

RURA yatangaje ko izakomeza kugenzura abatanga serivisi z’itumanaho kugira ngo abaturage bahabwe serivisi zihoraho kandi zujuje ubuziranenge.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *