Nyuma y’imyaka 17 babana nk’umugabo n’umugore, urugo rw’umuhanzi w’icyamamare muri Uganda, Jose Chameleone, n’umugore we Daniella Atim, ruri mu marembera nyuma y’uko Daniella yitabaje inkiko i Kampala asaba gatanya.
Mu mpapuro yashyikirije urukiko, Daniella ashinja Chameleone ihohotera ryo mu rugo, kutitabwaho no kwirengagizwa mu buryo bwose, ibintu avuga ko byamuteye kwiheba no kwiyumvamo agahinda gakomeye.
Uretse gusaba gatanya, Daniella yanasabye ko urukiko rumuha 60% by’umutungo wa Chameleone, uburenganzira bwo kurera abana batanu babyaranye, indezo, ndetse n’uburenganzira ku rugo rwabo rwa Seguku. Yanasabye kandi ko Chameleone ari we uzishyura amagarama y’urubanza n’iby’umwunganizi we mu mategeko.
Daniella n’abana bose bari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu 2018. Uyu mugore avuga ko igihe yamaze muri Amerika cyamufashije kubona umutekano mu mutwe no kwiyubakira ubuzima bushya. Yigeze no gusaba urukiko ko Chameleone atemererwa kwinjira aho atuye kubera ihohotera avuga ko yakorerwaga.
Ati: “Ndashaka kugarura ubwisanzure bwanjye no kugira ubuzima buzima mu mutwe, mu gihe nubatse ubucuruzi bwanjye hano muri Amerika.”
Ku rundi ruhande, Jose Chameleone ahakana ibyo ashinjwa byose, avuga ko ibibazo byatangiye Daniella akimukira muri Amerika, kandi ko yakomeje gutanga indezo no gufasha umuryango we mu buryo bwose bushoboka, harimo no kubagurira inzu babamo.
Avuga ko atemera ibyo gusabwa amafaranga yose Daniella asaba kuko ngo na we afite akazi kamwinjiriza. Ashimangira kandi ko ashaka ko abana barererwa hamwe aho kubamwima uburenganzira bwo kubonana na bo.
Ku bijyanye n’urugo rwa Seguku, Chameleone we asaba ko rwaguma mu muryango, rukazakoreshwa n’abana igihe bazajya basura Uganda aho kurwegurira Daniella ku giti cye.
Chameleone na Daniella bafitanye abana batanu: Abba w’imyaka 19, Alfa wa 16, Alba wa 13, Amma wa 11 na Xara w’imyaka 6.
Bombi bamaze guhamagazwa mu biganiro by’ubuhuza ariko ntibashoboye kumvikana, bityo urukiko rukaba ari rwo ruzatanga icyemezo cya nyuma.
