Israel: Inkeragutabara ibihumbi 60 zitegura kugenzura Umujyi wa Gaza

Mu gihe ibiganiro hagati ya Israel na Hamas byongeye kudindira, Igisirikare cya Israel cyatangaje ko cyahamagaje inkeragutabara ibihumbi 60 zizatangira akazi muri Nzeri 2025, zigamije gufasha mu mugambi mushya wo kugenzura Umujyi wa Gaza. Uyu mugambi utegerejwe kwemezwa burundu n’Akanama k’Umutekano ka Israel mu cyumweru gitaha, ndetse ukaba umaze gutera impungenge ku ruhando mpuzamahanga.

Izi ngabo zizasimburana n’izari zisanzwe muri Gaza, kandi zizafatanya na Tsahal (Ingabo za Israel) mu gucunga umutekano n’imiyoborere y’aka gace kugeza igihe kitaramenyekana. Byitezwe ko ibikorwa byose bikorerwa muri Gaza bizajya bigenzurwa n’izi nkeragutabara.

Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’uko ibiganiro byo mu kwezi gushize, byari bigamije agahenge k’iminsi 60 no kurekura imfungwa 25 muri 50 zikiri muri Gaza, byapfuye. Hamas yemeye ibyo byifuzo by’abahuza barimo Misiri na Qatar, ariko Israel yanga, isaba ko imfungwa zose zarekurwa icyarimwe.

Guverinoma ya Israel ivuga ko igihe cyo kwihanganira ibiganiro kitarimo umusaruro cyarangiye. Benjamin Netanyahu, Minisitiri w’Intebe, aherutse gutangaza ko intego nyamukuru ari “ukubohora imfungwa zose ziri muri Gaza no guhashya Hamas burundu.”

Kongera imbaraga ntibyagarukiye aho, kuko inkeragutabara ibihumbi 20 zari zaramaze guhamagarwa mbere zamaze kumenyeshwa ko igihe cyazo cyongerewe. Ibi byose byerekana ko intambara ikomeje gukomera.

Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Ingabo, Israel Katz, yavuze ko uyu mugambi uzahindura isura ya Gaza. Ati: “Umunsi ibi bitero bizaba byarangiye, Gaza izaba ari ahantu hatandukanye n’uko higeze kumera mu bihe byashize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *