Kuri uyu wa mbere, inzego z’umutekano ku kibuga cy’indege cya Entebbe, hafi ya Kampala muri Uganda, zataye muri yombi abantu icyenda bakekwaho kugana mu Burusiya, aho byavugwaga ko bari kwerekeza mu ntambara ikomeje kubera muri Ukraine.
Amakuru yemezwa n’inzego z’iperereza agaragaza ko aba bantu bari barakusanyijwe n’ikigo cyigenga cyitwa MAGNIT, cyabijeje akazi ko “kurinda umutekano” mu Burusiya. Gusa inzego z’umutekano zikeka ko icyo cyari uburyo bwo kubohereza nk’abacanshuro mu rugamba.
Abakurikiranira hafi iby’uru rubanza bavuga ko iyo sosiyete yari ifite gahunda yo kohereza Abanyauganda barenga 100, hakaba harimo abahoze mu gisirikare cya Uganda n’abandi bafite ubunararibonye mu ntambara zabereye muri Iraq no muri Afghanistan. Bivugwa ko buri umwe yari yarasezeranyijwe umushahara wa $6,250 ku kwezi.
Inzego z’umutekano zatangaje ko umuturage w’Uburusiya ukekwa kuba ari we wari uyoboye uyu mugambi yatawe muri yombi mu minsi ibiri ishize, mu gihe undi mugenzi we agikurikiranwa.
Umwe mu bakozi bakorera ku kibuga cy’indege yatangaje ko ibi bifatwa nk’ubucuruzi bw’abantu n’ikoreshwa ry’abaturage mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
“Ibyo bakoze byose byari bihishwe. Ubu ni uburyo bujyana n’ubushakashatsi bw’abantu bashaka abasirikare b’abanyamahanga mu nzira zitemewe,” yavuze.
Umwe mu bayobozi bakuru muri Polisi ya Uganda yavuze ko iki gikorwa atari gahunda isanzwe y’akazi ko gucungira umutekano, ahubwo ko ari ugushyira abantu mu rugamba batiteguye, rukaba rushobora kubagiraho ingaruka zikomeye.
Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yatangiye muri Gashyantare 2022, ikaba imaze kugaragaramo abacanshuro baturutse mu bice bitandukanye by’Isi, harimo n’Abanyafurika, ku mpande zombi.
