Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yashyize ku mugaragaro urutonde rushya rw’ibibuga byujuje ibisabwa kugira ngo byakire imikino mpuzamahanga, harimo n’iya CAF Champions League na CAF Confederation Cup.
Mu byishimo by’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, ibibuga bibiri bikomeye mu gihugu — Stade Amahoro i Remera na Kigali Pelé Stadium i Nyamirambo — byemejwe ku mugaragaro nk’ibyemerewe kwakira iyo mikino.
Stade Amahoro, ifite ubushobozi bwo kwicaza abafana bagera ku 45,000, yujuje ibisabwa byose ku rwego mpuzamahanga, birimo n’ibipimo bya FIFA. Ifite ubwatsi bwifashisha ikoranabuhanga rihuza ubwatsi busanzwe n’ubukorano, butuma abakinnyi babukiniraho neza nta ngorane.
Kigali Pelé Stadium, yashyizwe ku rwego rushimishije nyuma y’ivugururwa ryasojwe muri Werurwe 2023, yongeye kwemererwa kwakira imikino mpuzamahanga nubwo mu bihe bishize hari igihe yigeze gukumirwa ku mikino y’ibihugu.
Muri gahunda y’imikino izabera mu Rwanda, Stade Amahoro izakira umukino wo kwishyura w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League uzahuza APR FC na Pyramids FC yo mu Misiri, ndetse n’uw’ijonjora rya CAF Confederation Cup hagati ya Rayon Sports na Singida Black Stars yo muri Tanzania.
Ku rundi ruhande, ibihugu nka Santafurika, Djibouti, Eritrea, Guinea, Lesotho, Namibia, São Tomé, Seychelles, Sierra Leone na Somalia ntabwo byagaragaye ku rutonde rwa CAF kuko nta bibuga byujuje ibisabwa bifite.
Iyi ni intambwe ikomeye ku mupira w’amaguru w’u Rwanda, ikaba ifungura amarembo yo kwakira amarushanwa akomeye kandi ikazamura izina ry’igihugu mu ruhando rwa siporo nyafurika.
