Umuhanzi Mr Eazi yasezeranye na Temi Otedola

Umuhanzi w’icyamamare muri Afurika, Oluwatosin Ajibade uzwi ku izina rya Mr Eazi, yashyingiranywe n’umukinnyi wa filime akaba n’umukobwa w’umuherwe Temi Otedola, mu muhango w’ubukwe wabereye muri Iceland mu buryo bwihariye kandi buhishwe amaso ya rubanda.

Ibi birori byabereye muri Kiliziya ya Hallgrímskirkja iherereye i Reykjavík, izwiho ubwiza bwayo n’imiterere idasanzwe. Ku munsi w’ubukwe, iyi Kiliziya yari yambitswe indabyo z’amabara atandukanye, ariko abari bemerewe kwinjira bari bake cyane, hakurikijwe urutonde rw’abatumiwe gusa.

Mr Eazi na Temi Otedola bafashe icyerekezo cyo gukundana mu mwaka wa 2022, bakomeza kubana umunsi ku wundi kuva mu 2024. Temi Otedola, ubu wabaye umugore wa Mr Eazi, ni umukinnyi wa filime ukomoka mu muryango w’umuherwe Femi Otedola, ndetse ni mushiki wa DJ Cuppy, umwe mu bakomeye mu myidagaduro ya Nigeria.

Amakuru ava mu batumiwe avuga ko ibirori byagenze mu ibanga rikomeye, ku buryo amafoto n’amashusho y’ubwo bukwe afitwe n’abari bahari gusa, kandi bakaba barasabye kutayasangiza ku mbuga nkoranyambaga cyangwa mu itangazamakuru.

Mr Eazi, umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye ku mugabane wa Afurika, yamamaye cyane binyuze mu ndirimbo zakunzwe nka Leg Over n’izindi nyinshi. Uretse umuziki, azwi nk’umushoramari ufite ibikorwa bitandukanye birimo kompanyi ya Choplife Gaming Ltd ayobora nk’umuyobozi mukuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *