Kizz Daniel agiye kongera gususurutsa Kigali

Umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria, Oluwatobiloba Daniel Anidugbe, wamamaye nka Kizz Daniel, yatangaje ko agiye kongera gukora igitaramo gikomeye i Kigali mu minsi iri imbere, nyuma yo kuryoherwa n’urukundo yagaragarijwe mu gitaramo cyo gusoza Iserukiramuco rya Giants of Africa cyabereye muri BK Arena.

Mu butumwa yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, Kizz Daniel yavuze ko yahanzwe amaso n’urukundo rudasanzwe i Kigali, ibintu byamuhaye imbaraga zo gutegura ikindi gitaramo kizahuriza hamwe abafana be b’i Kigali n’abaturutse hirya no hino mu Rwanda.

Yagize ati:

“Kigali, urukundo mwasherutse kunyereka rwarandenze. Sinashobora gutegereza igihe kirekire ngo nongere kubasanga. Turongera twishimane vuba cyane!”

Uruhererekane rw’ibitaramo bya Kizz Daniel mu Rwanda

Iki gitaramo kizaba ari icya kane Kizz Daniel akoze mu Rwanda. Ubwa mbere yahakoreye mu 2016, ariko ntiyahirwa n’abafana. Yongeye kugaruka mu 2022, nabwo igitaramo cye ntikigendere neza nk’uko yari abyiteze.

Nyamara, iserukiramuco rya Giants of Africa ryamugaruye mu buryo bushya, aho yataramiye imbaga muri BK Arena mu gitaramo cyasize benshi bashimagiza uburyo yazanye imbaraga nshya mu muziki we n’imyitwarire y’urubyiniro.

Kizz Daniel, wiyita kandi Uncle K, ni umwe mu bahanzi ba Afrobeats bakunzwe cyane muri Afurika. Yamenyekanye cyane ku ndirimbo “Buga” yakoranye na Tekno Miles, ndetse na “Cough” yasohotse mu 2022 igakundwa ku Isi yose.

Abategura ibitaramo b’i Kigali bavuga ko igitaramo cye gishya gitegerejwe n’imbaga, cyane ko ku nshuro iheruka yahinduye imyumvire y’abakunzi b’umuziki bamubonaga nk’utarahirwa n’isoko ry’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *