Inzobere zigaragaje uko u Rwanda rwagera ku kwihaza mu biribwa mu gihe cy’imihindagurikire y’ibihe

Inzobere mu buhinzi no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe zigaragaza ko u Rwanda rushobora kwihaza mu biribwa ari uko hashyirwaho uburyo bushya bwo gutanga amakuru afatika kandi yumvikana ku bahinzi, bugakomatanywa n’imyigishirize ibafasha guhangana n’ibibazo by’ikirere.

Ibi byatangajwe mu nama nyunguranabitekerezo y’iminsi itatu iteraniye i Kigali guhera ku wa 5 kugeza ku wa 7 Kanama 2025, yahurije hamwe abayobozi n’inzobere baturutse muri MINAGRI, MINALOC, Minisiteri y’Ibidukikije, RAB, Meteo Rwanda, ibigo byigenga n’ibya kaminuza bikora ku buhinzi.

Umusaruro muke watewe n’imihindagurikire y’ibihe

Dr. Alexandre Rutikanga, umujyanama mu bya tekinike muri MINAGRI, yavuze ko umusaruro w’ibigori, ibishyimbo, ibirayi n’umuceri ukiri munsi cyane y’intego igihugu cyihaye bitewe n’ihindagurika ry’ibihe.

Yagize ati:

“Mu gihembwe cy’ihinga 2025A, twasaruye toni 417.000 z’ibigori, nyamara dukeneye hagati ya toni 615.000 na 874.000 buri mwaka. Ku miceri, intego ni toni 350.000 kugeza kuri 472.000, ariko dusarura nka toni 140.000 gusa.”

Dr. Rutikanga asobanura ko ikibazo nyamukuru atari ugukora gake kw’abahinzi, ahubwo ari imvura itunguranye n’izuba ryinshi ry’igihe kirekire, ryatumye imbuto ziterwa inshuro zirenze imwe ntizere neza.

Amakuru yoroshye ku bahinzi ni urufunguzo

Senge Moussa, ukuriye umushinga CRMAE (Climate Risk Management in Agricultural Extension), yavuze ko amabwiriza n’amakuru ku iteganyagihe akwiye gusobanurwa mu buryo bworoshye kugira ngo abahinzi bayakoreshe mu mibereho yabo.

Ati:

“Amakuru y’iteganyagihe akunze kuba arimo ibipimo bya tekinike bigoye gusobanukirwa. Ni ngombwa kuyashyira mu mvugo yoroshye kandi ikwiriye agace k’umuhinzi, kuko ibihe bitandukanye hirya no hino mu gihugu.”

Yatanze urugero rw’uko Iburasirazuba n’Amajyepfo bikunze kwibasirwa n’amapfa, mu gihe Amajyaruguru n’Iburengerazuba bihura n’imyuzure n’imvura nyinshi, bityo ubufasha bugomba gutangwa hakurikijwe aho abantu batuye.

Ubufatanye mpuzamahanga mu guhangana n’ibibazo by’ikirere

U Rwanda ruri gukorana n’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ubushakashatsi ku Bworozi (ILRI) mu mushinga ugamije kongerera abajyanama b’ubuhinzi ubushobozi n’ibikoresho bibafasha guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Iyo nama iteraniye i Kigali, yitezweho guhindura imikorere y’ubujyanama ku bahinzi bato no kwigira ku bindi bihugu nka Ethiopia, Senegal, Kenya, Zambia, Ghana na Mali, aho gahunda nk’izi zimaze gutanga umusaruro binyuze muri AICCRA (Accelerating Impacts of CGIAR Climate Research for Africa).

Mu gihe u Rwanda rukomeje gushaka ibisubizo, inzobere zigaragaza ko guhuza ubumenyi bwa siyansi n’imvugo yumvikana ku bahinzi ari yo nzira nziza yo kuziba icyuho cy’umusaruro no kugera ku kwihaza mu biribwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *