Ikirunga cya Krasheninnikov cyongeye kuruka nyuma y’imyaka 600, gitera impungenge

Mu gitondo cyo ku Cyumweru, abatuye mu gace ka Kamchatka mu Burusiya bakangutse babona ikirunga cya Krasheninnikov cyongera kuruka ku nshuro ya mbere mu myaka irenga 600, gitera umwotsi mwinshi wazamutse mu kirere kugera kuri kilometero esheshatu.

Iki kirunga cyaherukaga kuruka mu kinyejana cya 15, kikaba giherereye mu gace gakunze kugaragaramo ibikorwa by’ibirunga no gukubitwa n’imitingito bitewe n’imiterere y’ubutaka, kazwi nka Pacific Ring of Fire.

Minisiteri ishinzwe ibiza mu Burusiya yatangaje ko nubwo ikirunga cyarutse, nta baturage bagizweho ingaruka kugeza ubu. Ariko, inzego z’umutekano zanasabye abatuye hafi y’inyanja kwitwararika, nyuma y’uko hagaragaye umutingito ukomeye ushobora guteza tsunami yageze ku burebure bwa santimetero 18.

Tsunami ni imyuzure iterwa n’umutingito wo mu nyanja, ishobora kugenda ku muvuduko ukagera kuri kilometero 800 ku isaha, igasenya inyubako n’ibikorwa remezo, ndetse igatwara ubuzima bw’abantu iyo igeze ku nkombe.

Abahanga mu by’ubumenyi bw’Isi bavuga ko kuruka kw’iki kirunga bishobora kuba bifitanye isano n’umutingito ukomeye wa magnitude 8.8 wabaye ku wa 29 Nyakanga 2025, umwe mu mitingito ikomeye ku Isi mu myaka iheruka.

Olga Girina, ukuriye itsinda rishinzwe gukurikirana ibirunga muri Kamchatka, yagize ati:

“Ibi biza bibiri bifitanye isano. Iyo imbaraga z’Isi mu nda zayo zinyeganyeje imisozi miremire, bishobora gusunika igice cy’ibirunga bigatuma kiruka nyuma y’imyaka myinshi kidasohora umwuka n’ifu y’amabuye yaka umuriro.”

Kamchatka iri mu gace kitaruye cyane ahatuwe n’abantu, ariko izwi nk’umwe mu duce dufite ibirunga byinshi ku Isi, bituma abahanga bakomeza kuyigenzura umunsi ku wundi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *