APR FC yatsinzwe na Police FC mu mukino wa Gicuti

Ikipe ya APR FC yatsinzwe na Police FC ibitego 2-1 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Kigali Pele Stadium, ku Cyumweru tariki 3 Kanama 2025, mu gihe amakipe yombi akomeje kwitegura shampiyona nshya ya 2025/26.

Police FC ni yo yatangiye neza umukino, igaragaza ubushake bwo gutsinda hakiri kare. Ku munota wa 3, rutahizamu Ani Elijah yabonye amahirwe y’igitego ariko ateye umupira ujya hejuru y’izamu.

APR FC yagaragaje intege nke mu kibuga hagati, by’umwihariko mu guhererekanya neza umupira, bituma imipira mike igera kuri ba rutahizamu bayo.

Ibyo byaje guha amahirwe Police FC ku munota wa 23, ubwo Ani Elijah yafunguraga amazamu ku mupira mwiza wahinduwe na Richard Kilongozi.

Nyuma y’iminota ibiri gusa, APR FC yishyuriye kuri koruneri yatewe na Daouda Yussif, umupira ugera kuri Nshimiyimana Yunusu awushyira mu izamu, amakipe yombi anganya 1-1.

Nyuma yo kunganya, APR FC yatangiye kwiharira umukino. William Togui yagerageje amahirwe ku munota wa 28, atera ishoti rikubita umutambiko w’izamu, nyuma yo gukinana neza na Memel Raouf Dao.

Igice cya kabiri cyaranzwe no gusatirana, ariko APR FC ni yo yabonye amahirwe menshi mu minota ya mbere, mu gihe Police FC yakoze amakosa menshi yatumye ihabwa amakarita y’umuhondo.

Icyakora, ku munota wa 78, Police FC yongeye gufata amahirwe ku ikosa rya myugariro wa APR FC, Niyigena Clément, witsindiye igitego ku mupira wari uhinduwe na Ishimwe Christian, bigahesha Police FC insinzi ya 2-1.

Umutoza wa APR FC Abderrahim Taleb, uri kwitegura na none imikino ya CAF Champions League, yakoze impinduka zose zishoboka ngo yishyure ariko birangira Ben Moussa, utoza Police FC, atsindiye ikipe yahozemo ubwo aheruka muri shampiyona y’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *