Urubuga rwa Instagram rwashyizeho amabwiriza mashya agenga uko abantu bakoresha uburyo bwa ‘Live’, aho ubu bisaba kuba ufite konti rusange (public) ikurikirwa n’abantu byibuze 1.000 kugira ngo ubashe kujya ‘Live’.
Mbere y’iri tegeko rishya, buri wese yashoboraga gukora ‘Live’ atitaye ku mubare w’abamukurikira cyangwa ku kuba konti ari rusange cyangwa iyihariye (private). Ubu, abakoresha Instagram batujuje ibisabwa, bazajya babona ubutumwa bubamenyesha ko bataragera ku rwego rubemerera gukoresha ‘Live’.
Iri tegeko rishya rihuriza Instagram ku murongo na TikTok, kuko na yo isaba ko konti igira abakurikira 1.000 kugira ngo ikore ‘Live’. YouTube yo ifite igipimo gito kuko isaba gusa abakurikirwa 50.
Umukoresha wa Instagram wo mu Rwanda wageze ku ‘Live’ afite abamukurikira 200, yahawe ubutumwa bumumenyesha ko konti ye itujuje ibisabwa kandi bumwereka aho yakanda kugira ngo amenye amabwiriza mashya.
Bivuze ko iri tegeko ryamaze no kubahirizwa mu Rwanda, kandi buri wese ushaka gukoresha ‘Live’ asabwa guhindura konti ye rusange no kugira abamukurikira 1.000 nibura.
Ibi bishobora kugira ingaruka ku bakunzi ba ‘Live’ bafite abakurikirwa bake, kuko basabwa kongera imbaraga mu kongera ‘followers’ mbere yo kongera kugaragara mu biganiro by’umwimerere kuri Instagram.
