Impamvu Perezida Ndayishimiye yongeye kudobya ibiganiro by’u Rwanda n’u Burundi byari byatangiye gutanga icyizere

Mu ntangiriro za Werurwe 2025, u Rwanda n’u Burundi byari byatangiye kugaragaza icyizere gishya mu mubano w’ibihugu byombi, nyuma y’inama ebyiri zihuza inzego z’ubutasi n’umutekano zabereye mu bihugu byombi. Izo nama zagamije kureba uko hashyirwaho uburyo bwo gukumira ibikorwa byose byahungabanya amahoro n’umutekano.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, icyo gihe yagaragaje ko hari intambwe nziza iri guterwa, byari biri gutanga icyizere cyo gusubiza umubano ku murongo.

Icyo gihe, hari icyizere ko Perezida Evariste Ndayishimiye agiye gushyira iherezo ku mvugo ziremereye zamuranze hagati ya 2023 n’intangiriro za 2025, ubwo yakunze gushinja u Rwanda umugambi wo kugera ku butegetsi mu Burundi ndetse no gutera igihugu cye.

Ariko ibi byiringiro ntibyatinze gucika. Nyuma y’ibyiciro bibiri by’ibi biganiro, Ndayishimiye yongeye kwibasira u Rwanda mu itangazamakuru, ashimangira ko Abarundi biteguye guhangana narwo mu gihe rwagerageza kurutera.

Ku wa 4 Gicurasi 2025, Ambasaderi Nduhungirehe yongeye gutangaza ko u Rwanda rushaka kubana n’u Burundi mu mahoro, ariko ko buri gihe intambwe nziza itewe ihita isubizwa inyuma n’imvugo ziremereye za Perezida Ndayishimiye.

Ndayishimiye na we yakomeje kugaragaza impamvu ye ya kera, avuga ko imipaka itazafungurwa kugeza ubwo u Rwanda ruzashyikiriza u Burundi abakekwaho uruhare mu kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza mu 2015.

Imipaka y’u Burundi yafunzwe bwa mbere muri 2015, igafungurwa mu 2022, hanyuma igasubira gufungwa muri Mutarama 2024 nyuma y’igitero cya RED Tabara cyabereye Gatumba, hafi y’umupaka na RDC.

Raporo y’impuguke za Loni yasohotse ku wa 3 Nyakanga 2025 igaragaza ko mu gihe Ndayishimiye yarimo atanga amagambo akomeye muri Gashyantare, yabiterwaga n’uko ihuriro AFC/M23 ryari rimaze gufata ibice byinshi muri Kivu y’Amajyepfo, risatira umupaka w’u Burundi.

U Burundi na RDC basanzwe bafatanyije kurwanya AFC/M23, kandi bumvikanaho gushinja u Rwanda gufasha uyu mutwe ndetse na RED Tabara, ibirego u Rwanda rwagiye ruhakana kenshi.

Ibiganiro bya Werurwe byatumye Ndayishimiye aceceka gato, ariko mu mpera z’ukwezi, AFC/M23 yongeye kwagura ibice yafashe, bimutera gusubira ku mvugo ziremereye.

Mu ijambo rye, yagize ati: “Turabizi ko u Rwanda rugerageza kudutera ruciye muri Congo binyuze kuri RED Tabara. Ariko natwe turababwira ko niturutegura, inzira yo kugera i Kigali iranyura mu Kirundo.”

Impuguke za Loni zigaragaza ko kuva mu ntangiriro za Mata 2025, nyuma y’ayo magambo, u Burundi bwohereje hagati y’ingabo 7.000 na 9.000 muri Kivu y’Amajyepfo, cyane cyane mu kibaya cya Rusizi no mu misozi ya Minembwe muri Fizi. Izo ngabo zifatanya n’iza RDC, imitwe ya Wazalendo ishyigikiwe na Kinshasa ndetse n’umutwe wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda.

Ibi byose byatumye icyizere cyari cyaragarutse mu mubano w’u Rwanda n’u Burundi cyongera kuzima, ishimangira ko ikibazo cy’umutekano muri Kivu gikunze kuba imbarutso y’ubushyamirane hagati y’ibihugu byombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *