Ubucukuzi butemewe: RIB yihanangirije abirengagiza amategeko

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko hari ibyaha bishingiye ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bikomeje gukorwa mu buryo butemewe, bigira ingaruka zikomeye ku bidukikije, bikanashyira ababitangiye mu kaga k’ibihano bikarishye harimo n’ihazabu igera kuri miliyoni 10 Frw.

Raporo ya RIB igaragaza ko ibyaha bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bidakurikije amategeko biri ku isonga mu byangiza ibidukikije mu turere twa Rulindo, Gakenke, Nyanza, Muhanga, Kamonyi, Gatsibo na Kayonza.

Mu myaka itatu ishize, kuva mu 2022 kugeza mu 2024, hagaragaye ibyaha 132 by’ubwoko butandukanye bijyanye n’ubucukuzi, birimo kwimura, kwangiza, gukuraho cyangwa kurenga imbago z’ahantu hatangiwe uruhushya rw’ubucukuzi, ndetse no gukora ubwo bucukuzi nta ruhushya.

Kamonyi ni yo iyoboye urutonde n’ibyaha 35 (26,5%), ikurikirwa na Rulindo (22,7%) na Gatsibo (19,7%). Ahandi harimo Muhanga (14,4%), Gakenke (7,6%), Kayonza (7,6%) na Gicumbi (1,5%).

Itegeko rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ahantu hakomye riteganya ibihano bikarishye:

  • Kwimura cyangwa kurenga imbago z’ubucukuzi: igifungo cy’amezi abiri kugeza kuri atandatu n’ihazabu ya miliyoni 3 Frw kugeza kuri miliyoni 5 Frw.
  • Gucukura nta ruhushya: igifungo cy’amezi abiri kugeza kuri atandatu n’ihazabu ya miliyoni 1 kugeza kuri miliyoni 5 Frw.
  • Gucukura ahantu hakomye: igifungo cy’umwaka umwe kugeza kuri itatu n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw kugeza kuri miliyoni 7 Frw.
  • Iyo bikorewe muri pariki y’igihugu cyangwa mu cyanya gikomye: igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu n’ihazabu ya miliyoni 7 Frw kugeza kuri miliyoni 10 Frw.

RIB isaba abaturage kumenya neza amategeko agenga ubucukuzi n’uburinzi bw’ibidukikije, bagakora ibikorwa byabo mu buryo bwemewe n’amategeko, kuko kutabikora bishobora kubaviramo igihombo gikomeye no gufungwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *