Rubavu: Bafatanywe i gikapu kirimo udupfunyika 80 tw’urumogi bagiye gutega imodoka berekeza i Kigali

Abagabo babiri baraye batawe muri yombi nyuma yo gufatirwa imbere ya Gare ya Rubavu bafite igikapu kirimo udupfunyika 80 tw’urumogi. Abo ni Nshimyumuremyi Céléstin w’imyaka 41 ukomoka mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo, na Niyoyatwiremeye Jean Bosco w’imyaka 35 wo mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango.

Bombi bafungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) ya Gisenyi nyuma yo gufatwa n’abashinzwe irondo ry’umwuga ku Cyumweru, tariki 27 Nyakanga 2025.

Umwe mu baraye bari ku irondo yavuze ko aba bagabo babonetse bagenda bihuta bafite igikapu bikabatera amakenga. Ati: “Twarabakurikiye tubasaba guhagarara barinangira, tubasatiriye barahagarara, tubasatse dusanga bafite urumogi mu gikapu.”

Bakimara gufatwa, aba bagabo bemeye ko bari bagiye gutega imodoka berekeza i Kigali, ariko birinda gutangaza aho barukuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Uwineza Francine, yemeje ifatwa ry’aba bagabo, anashimira irondo ry’umwuga ryagize uruhare mu kubafata. Yavuze ko inzego z’umutekano ziteguye gukomeza kurwanya ibikorwa nk’ibi, kandi yibutsa abaturage ko gukora ibyemewe n’amategeko ari byo byabafasha kugera ku iterambere rirambye.

Yagize ati: “Turasaba abaturage bose kwirinda ibikorwa bitemewe n’amategeko, nk’ibi byo gucuruza ibiyobyabwenge cyangwa magendu. Kubafata ni intambwe ikomeye igaragaza ko ingamba zihari kandi ko ubufatanye bw’inzego zitandukanye butanga umusaruro.”

Ibi byaha byiyongeraho n’ibindi bijyanye no gucuruza magendu, bikomeje gukumirwa binyuze mu mikoranire ya hafi hagati y’inzego z’ibanze, irondo ry’umwuga n’inzego z’umutekano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *