Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ryatangaje ko ritazava mu mijyi ya Goma n’i Bukavu, ahubwo ryifuza gufatanya na Leta ya Kinshasa mu kugarura imiyoborere mu gihugu hose, cyane cyane mu bice bikigaruriwe ni mitwe yitwaje intwaro.
Ibi byatangajwe na Oscar Balinda, Umuvugizi Wungirije wa AFC/M23, ubwo yavugaga ku biganiro biri kubera i Doha bigamije amahoro arambye mu Burasirazuba bwa RDC. Yagize ati:
“Hari ibibazo byinshi muri Congo. Hari uduce twinshi twigaruriwe n’indi mitwe yitwaje intwaro ku buryo Leta itanahakandagira. Muri Mai-Ndombe no muri Ituri hari imitwe nka CODECO. Twebwe twazanye amahoro, umutekano, n’iterambere. Abaturage baratwishimiye, amashuri n’ibitaro birakora, ubucuruzi buragenda. Natwe turi Leta aha turi.”
AFC/M23 ivuga ko igamije kugarura Leta ku butaka bwa RDC bwose, ndetse ko mu biganiro biri kubera i Doha ntacyo basaba Leta ya Kinshasa, ahubwo bashaka umuti urambye w’amahoro. Balinda yakomeje ati:
“Twigeze kubabwira ko ntacyo dusaba Leta ya Kinshasa. Ibyo kuvuga ngo tuzagenda tubasaba si byo. Twicaye muri Doha kugira ngo dushakire hamwe ibisubizo birambye.”
Ku bijyanye n’ibaruwa ivuga ko AFC/M23 yemeye kuva i Goma n’i Bukavu, Balinda yahakanye ibyo bivugwa avuga ko badateze kuhava.
“Turahari kandi tuzahaguma. Nta kuhava. Hano ni iwacu.”
AFC/M23 kandi yavuze ko yubahiriza umuhigo wo guhagarika imirwano, ariko ko nibaterwa n’umwanzi bazakomeza kwirwanaho no kurinda abaturage bo mu bice bafite mu maboko yabo.
“Ntidushaka imirwano, ariko nibadutera ni uburenganzira bwacu bwo kwirwanaho no kurinda abaturage.”
AFC/M23 yigaruriye Goma na Bukavu mu ntangiriro za 2025, ishyiraho ubuyobozi bwayo nyuma yo gutsinsura ihuriro ry’ingabo za FARDC, FDLR, Wazalendo, abacanshuro b’Abanyaburayi, ingabo z’u Burundi n’iza SADC.
